Nyamagabe: Abaturage b’akagari ka Buteteri batashye ivuriro riciriritse bubatse mu bushobozi bwabo

Abaturage batuye mu kagali ka Buteteri mu murenge wa Mushubi mu karere ka Nyamagabe, batashye ivuriro riciriritse (Poste de Santé) biyubakiye, nyuma yo kubona ko kugera ku kigo nderabuzima bitari biboroheye kubera ikibazo cy’umuhanda.

Ubusanzwe kugera ku kigo nderabuzima cya Mushubi byabasabaga gukora urugendo rugera ku birometero 10. Abandi bakajya kwivuriza mu murenge wa Kaduha bituranye no ku Mukungu mu karere ka karongi.

Perezida w'inama njyanama y'akarere ka Nyamagabe, Zinarizima Diogene afungura poste de sante ya Buteteri.
Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Nyamagabe, Zinarizima Diogene afungura poste de sante ya Buteteri.

Ariko nyuma yo gutaha iryo vuriro kuri uyu wa Gatanu tariki 14/06/2013, batangaza ko iri vuriro biyujurije rije kubakemurira icyo kibazo ntawe uzongera kurembera mu rugo, nk’uko byemezwa na Alphonse Munyemana utuye muri aka kagali.

Agira ati: “Iyo umurwayi yaturembanaga twakoraga urugendo rurerure. Iri vuriro rizadukemurira ibibazo byinshi kuko riri mu kagari kacu nta ngendo tuzongera gukora zivunaye, n’abarwayi bacu bazajya bavurirwa hafi.”

Undi nawe witwa Mukakabego Sereveriya ati: “Urugero nkange narwaje umwana. Ngeze mu nzira yari mukuru arandembana, cyakoze naje kugira Imana mbona umuntu uri kuri moto atwaye abana be, ubwo nahise mpeka umwana muto muri bo bantwarira wa wundi wange. Iri vuriro rero riranshimishije.”

Donatille Nyirahabimfura, umuforomokazi ku kigo nderabuzima cya Mushubi hamwe mu ho aba baturage bajyaga kwivuriza, avuga ko aka kagari kagizwe n’abaturage basaga gato ibihumbi bine bazajya bakoresha iri vuriro, hakazajya hatangirwa serivisi z’ibanze zitandukanye.

Ati: “Tuzapima abagore batwite, tuzapima agakoko gatera sida, dusuzume abarwayi tubaha n’imiti, gufata ibizamini, ikindi tuzahakorera ni ugutanga uburyo bwo kuboneza urubyaro no gukingira abana.”

Diogene Zinarizima, Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Nyamagabe, yashimiye abaturage b’akagari ka Buteteri igitekerezo n’uruhare bagize mu kubaka ivuriro hagamijwe kubungabunga ubuzima bwabo, kuko ubuzima ari bwo shingiro rya byose. Yabijeje ko abaganga bazakora kuri iri vuriro bazabahabwa.

Aka kagari ka Buteteri kiyujurije ivuriro kari ku ruhande ku buryo bizanatuma abaturage baturutse mu yindi mirenge baza kuhashaka serivisi z’ubuvuzi.

Iri vuriro ryuzuye ritwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 12,8 z’amafaranga y’u Rwanda. Harimo miliyoni esheshatu zakusanyijwe n’abaturage, asigaye akaba imirimo y’amaboko bakoze. Bateganya kandi kubaka icumbi umukozi uzajya arara yita ku barwayi azajya araramo.

Aka kagari ni nako kegukanye igihembo ku kuba abaturage bako baritabiriye ubwisungane mu kwivuza 100% mbere y’utundi mu mwaka wa 2012/2013, ndetse kakaba kageze hejuru ya 60 mu gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza wa 2013/2014.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka