Nyamagabe: Abarokotse Jenoside bari guhabwa ubuvuzi ku buntu

Ku bufatanye bw’ibitaro bya Gisirikari by’u Rwanda n’ikigega kigenewe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye (FARG), kuva 27/01/2014 kugeza tariki 01/02/2014, abarokotse Jenoside bo mu karere ka Nyamagabe bari guhabwa ubuvuzi mu ndwara zinyuranye basigiwe na Jenoside.

Mukarusagara Jacquéline, umwe mu baje kwivuza twasanze ku bitaro bya Kigeme kuri uyu wa kabiri tariki ya 28/01/2014, yatangaje ko ububabare bw’inkovu n’amagufa yaje kwivuza buhora bumusubiza inyuma akibuka ibyamubayeho muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba ashimira ingabo z’igihugu ko nyuma yo kubarokora zinakomeza gushakisha icyatuma babaho neza.

Imwe mu nzobere isuzuma umurwayi w'amaso.
Imwe mu nzobere isuzuma umurwayi w’amaso.

Ati “Naje kwivuza inkovu n’amagufa. Ingaruka bingiraho ni uko mpora mbabara, ngatekereza bigahita binyibutsa ibyambayeho muri Jenoside. Ingabo z’igihugu kuba zaje kutuvura sinabona ukuntu nabashimira kuko si ubwa mbere batugirira neza, baraturokoye muri Jenoside,..”.

Ikipe y’abaganga b’inzobere mu ndwara zinyuranye bagera kuri 72 baramara icyumweru ku bitaro bya Kigeme ndetse n’ibya Gisirikari bya Kaduha, basuzuma indwara zinyuranye ndetse banatanga imiti ariko ngo abo bizagaragara ko bakeneye kwitabwaho by’umwihariko bazajyanwa kuvurirwa ku bitaro bya Gisirikari by’u Rwanda, nk’uko umuyobozi w’ibyo bitaro, Colonel Ben Karenzi abivuga.

Iyi modoka irimo ibikoresho byifashishwa mu gusuzuma abarwayi.
Iyi modoka irimo ibikoresho byifashishwa mu gusuzuma abarwayi.

Umuyobozi wa FARG, Ruberangeyo Théophile, avuga ko kuba mu myaka 20 hakiri abarokotse Jenoside bagifite ibikomere n’indwara zinyuranye nta kabuza bibagiraho ingaruka mbi mu iterambere ryabo, akaba ariyo mpamvu bari kubavura kugira ngo nabo babashe gukora biteze imbere.

“Kuba tugifite abantu benshi bafite ibikomere bamaranye imyaka myinshi ni ngombwa ko bibabangamiye mu iterambere ryabo. Ari nayo mpamvu dukomeje kubabwira ngo nibagende bivuze, bakire, boroherwe, noneho FARG ibahe imishinga ibateza imbere, ibafashe kwifasha,” Ruberangeyo.

Bamwe mu bagenerwabikorwa ba FARG baje kwivuza.
Bamwe mu bagenerwabikorwa ba FARG baje kwivuza.

Biteganijwe ko muri iki cyumweru hazakirwa abarwayi hafi ibihumbi bibiri iri tsinda ry’abaganga b’inzobere rikaba ryiteguye kubaha serivisi, ndetse abo bizaba ngombwa ko bajyanwa kwitabwaho by’umwihariko ku bitaro bya girisikari by’u Rwanda bakazajyanwayo.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka