Nyamagabe: Abakorerabushake ba KOICA bahaye ubuvuzi bw’ibanze abaturage

Kuri uyu wa gatandatu tariki 03/05/2014, abaforomo b’abakorerabushake b’ikigo mpuzamahanga cy’ubutwererane cya Koreya (KOICA), basoje igikorwa cyo gutanga ubuvuzi bw’ibanze ku buntu ku baturage b’imidugudu ya Raro na Gasharu yo mu kagari ka Nyabivumu mu murenge wa Gasaka isanzwe iterwa inkunga na Leta ya Koreya binyuze mu mushinga wa Saemaul Undong.

Muri ubu buvuzi bw’ibanze batangaga ibinini by’inzoka n’ibya vitamini zikomatanyije ku bana (multivitamine), ibinini byongera amaraso ku bagore (fer), imiti y’indwara z’uruhu ku mubiri no ku mutwe, ibisebe n’amaso.

Umuyobozi w’itsinda ry’abakorerabushake b’uyu mushinga bakorera mu mudugudu wa Gasharu na Raro yo mu kagari ka Nyabivumu, NAM HWA SOON avuga ko abaturage b’akagari ka Nyabivumu bafite imbogamizi zituma badashobora kubona serivisi z’ubuvuzi bityo bakaba baratekereje kuzibegereza ngo babashe kwivuza niyo zaba indwara zoroheje.

Aha umwe mu bakorerabushake yasigaga umuti mu mutwe w'umwana.
Aha umwe mu bakorerabushake yasigaga umuti mu mutwe w’umwana.

Niyonsenga Claudette, umwe mu baturage bagezweho n’ubu buvuzi bw’ibanze avuga ko bwaje bukenewe kuko hari nk’idwara zikunda gufata abana babo nk’inzoka ndetse n’indwara z’uruhu, agasaba ko ubutaha bazanabasha gutanga ubuvuzi bwisumbuyeho.

“Kuba bari kutuvura bari kutugirira neza ahubwo iyaba bari kuzagaruka bakajya banatuvura n’izindi ndwara zikomeye. Byari bikenewe cyane kuko abana barabirwara pe! Indwara z’uruhu, inzoka,…” Niyonsenga.

Nubwo batanze ubuvuzi bw’ibanze mu gihe cy’iminsi ibiri gusa, ngo banasize imiti imwe n’imwe izajya ifasha abaturage bakeneye gukomeza gukurikiranwa nko gusiga mu bihushi, abafite ibisebe n’izindi nk’uko Ji Young Seo, umwe muri aba baforomo b’abanyakoreyakazi batangaga ubuvuzi bw’ibanze abivuga.

Abakorerabushake ba Koica, ababyeyi ndetse n'abana bo mu kagari ka Nyabivumu.
Abakorerabushake ba Koica, ababyeyi ndetse n’abana bo mu kagari ka Nyabivumu.

Ati “Ubu twatanze serivisi mu minsi ibiri ariko twasize imiti imwe n’imwe nk’ibihushi, ubutabazi bw’ibanze nko kuvura ibisebe n’iyo kugabanya uburibwe bw’imihore (muscles)”.

Nk’uko abaturage babyifuje, ngo mu bihe biri imbere hashobora kuzashakwa abaganga b’inzobere babasha gutanga serivisi zisumbuyeho ku barwayi, kuko ubu hari haje abaforomokazi gusa basanzwe bakora mu bikorwa by’ubuvuzi ahantu hanyuranye mu Rwanda.

Umwe mu bakorerabushake ashyirira umwana umuti mu maso.
Umwe mu bakorerabushake ashyirira umwana umuti mu maso.

Ubu buvuzi bw’ibanze bwatanzwe mu minsi ibiri bwageze ku bantu bagera kuri 500 bahawe serivisi z’ubuvuzi bw’ibanze zinyuranye.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

saemaul yaradukijije ndababebwiye!ubu nta mugabo ukigura igitenge,nta muntu ukirwara inzoka.ndetse nibindi ahubwo baje bakenewe!!!!

edi claude yanditse ku itariki ya: 3-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka