Nyagatare: RDF yatangiye igikorwa cyo gusiramura muri Tabagwe

Itsinda ry’abaganga b’ababasirikare bakorera muri Brigade ya 511 ikorera no mu karere ka Nyagatare, kuri uyu wa 7 Ukwakira batangiye gahunda yo gusiramura abaturage babyifuza mu murenge wa Tabagwe.

Nkuko aba baganga babitangaje, ngo uretse kuba gukebwa ari uburyo bwo kugira isuku, ngo binongera amahirwe yo kutandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Iki gikorwa cyo gusiramura kizamara ibyumweru 3 gikorerwa ubuntu kikaba kireba igitsina gabo guhera ku mwana w’imyaka 10 kuzamura.

Umwe muri aba baganga, Amiable Cyiza, yemeza ko gukebwa bidafitiye akamaro abagabo gusa ahubwo n’abagore babo bagira amahirwe yo kutanduzwa cancer y’inkondo y’umura, kugira amahirwe angana na 60 % yo kutandura indwara zandurira mu mibinano mpuzabitsina idakingiye nka virusi itera sida.

Bamwe mu baturage bari bitabiriye iki gikorwa, bemeza ko batinze kwikatisha kubera impamvu zitandukanye, aho bamwe bumvuga nta kamaro kabyo abandi nabo bakumva bireba abayisilamu gusa.

Gusa nyuma yo kumva ibyiza byabyo, ngo biyemeje kudacikwa n’ayo mahirwe. Abubatse bo ngo babanje no kubiganiraho n’abo bashakanye.

Mukandutiye Odette, umukozi w’umurenge wa Tabagwe ushinzwe imibereho myiza, asaba abaturage kwitabira iki gikorwa ari benshi kuko inyungu zabyo ari nyinshi. Abo baganga ngo bafite ubushobozi bwo gukorera abantu 230 ku munsi.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka