Nyagatare: Ibimina bya mitiweli byabakuye ku kwivurisha imibirizi

Abaturage b’umudugudu wa Cyabahanga akagari ka Bushoga umurenge wa Nyagatare, bishimira ibimina bya mituweri bishyiriyeho, kuko babasha kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza bwa mituweli bigatuma batakirembera mu ngo ngo bivuze ibyatsi.

Nshutininka Damscene amaze umwaka ageze mu mudugudu wa Cyabahanga avuye mu karere ka Nyaruguru. We n’umuryango we w’abana batandatu, yemeza ko mbere atajyaga atanga ubwisungane mu kwivuza kuko atashoboraga kubonera rimwe amafaranga.

Iki nicyo gitabo cyandikwamo uwishuye amafaranga y'ikimina.
Iki nicyo gitabo cyandikwamo uwishuye amafaranga y’ikimina.

Ariko kuri ubu kuba ari mu kibina aho atanga amafaranga 400 buri cyumweru avuga ko atamenya igihe umusanzu w’umuryango we wagereye kandi akanasaguraho andi. Agira ati “Njye sinajyaga nishyura mitiweri kuko ibihumbi 18 nishyurira umuryango ntashoboraga kuyabonera rimwe. Ariko ubu nishura 400 buri cyumweru, simenya igihe umusanzu wuzuriye ndetse ndanasagura.”

Hashize imyaka itatu abaturage ba Cyabahanga bafite ikimina cya Mutuelle.

Nkuranga Eugene umuyobozi w’uyu mudugudu, avuga ko mbere yo gushinga iki kimina abantu batishyuraga ubwisungane mu kwivuza. Ibi ngo byagiraga ingaruka ku muryango warwaje wivuzaga imibirizi.

Nshutininka ni umwe mu baturage bagiriwe akamaro n'iyi gahunda yo gushyiraho ikimi cyo kwivuza.
Nshutininka ni umwe mu baturage bagiriwe akamaro n’iyi gahunda yo gushyiraho ikimi cyo kwivuza.
Nshutininka ni umwe mu baturage bagiriwe akamaro n'iyi gahunda yo gushyiraho ikimi cyo kwivuza.
Nshutininka ni umwe mu baturage bagiriwe akamaro n’iyi gahunda yo gushyiraho ikimi cyo kwivuza.

Mushabe Claudian umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagatare, avuga ko ibi bimina bya mutuelle byagize akamaro kuko abaturage borohewe uburyo bwo kwishyura. Gusa ngo bagiye gukora ubukangurambaga aho ibi bimina bidakorwa neza bishyirwemo imbaraga kuko ari uburyo bwiza bwo kwizigamira.

Uretse kuba buri muryango utanga amafaranga buri cyumweru ukurikije ubushobozi ufite kandi azavamo umugane w’ubwisungane mu kwivuza bitewe n’umuryango wishyurira, ukeneye amafaranga muri iki kimina aragurizwa akazishyura mu gihe kingana n’ukwezi ashyizeho inyungu ya 10 ku ijana byayo yagurijwe.

Umudugudu wa Cyabahanga ufite ingo 66 uretse ingo 2 z’abatishoboye bari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe bishyurirwa na Leta, abandi bose bari mu kimina. Utugari two mu murenge wa Nyagatare dushimwa ku mikorere myiza y’ibi bimina bya Mutuelle ni Bushoga, Gakirage na Cyabayaga.

Umwaka wa mutuelle wa 2014 na 2015 urangiye akarere ka Nyagatare kari ku kigereranyo cya 75 ku ijana.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

aya matsinda y’ibimina azafasha benshi kandi anabagejeje aheza bityo babikomeze

Kelly yanditse ku itariki ya: 17-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka