Nyagatare: Abaganga b’abapolisi bakomeje gupima abaturage indwara zirimo SIDA

Mu rwego rwo kugabanya ingaruka ziva ku kwandura indwara z’ibyorezo bikomotse ku kunywa ibiyobyabwenge, Polisi y’igihugu ishami ry’ubuvuzi ikomeje ibikorwa byo gupima ku bushake abaturage indwara zinyuranye harimo icyorezo cya SIDA mu mirenge inyuranye igize Akarere ka Nyagatare.

Iyi gahunda izamara ibyumweru bibiri iribanda ku gusuzuma ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ku bushake no kugira inama abaturage ku isano riri hagati y’ihohoterwa no kunywa ibyobyambwenge.

Nkuko zimwe mu nshingano za polisi y’igihugu ari ukurinda umutekano w’abaturage, ngo ntibigarukira ku kurinda umutekano w’abantu n’ibintu byabo, ahubwo ngo binagera ku buzima bw’abaturage; nk’uko byagarutsweho na Assistant Commissioner of Police Dr Willison Rubanzana ukuriye ishami ry’ubuvuzi muri polisi y’igihugu.

Muri ubu bukangurambaga buri gukorwa n’ishami rishinzwe ubuvuzi muri polisi y’Igihugu, abaturage bagaragazizwa isano iri hagati y’ihohotera no kunywa ibiyobywabwenge n’uruhare bagomba kugira mu gufatanya na polisi kubirwanya.

Ingaruka zo kunywa ibiyobyabwenge birimo kanyanga ngo ni nyinshi abantu bakaba basabwa kubyirinda barinda n’ubuzima bwabo; nkuko byakomeje bisobanurwa na ACP Dr Willison Rubanzana.

Mu rwego rwo gufasha abahohotewe Polisi yashyizeho ikigo ‘One Stop Center’ gifasha abahuye n’ihohoterwa rinyuranye hakaba haranatangiye gahunda zo kubaka ibigo mu turere twose bizajya bifasha by’umwihariko n’abahuye n’ihohoterwa.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka