Nyabihu: Kwegerezwa serivise z’ubuzima byagabanuye impfu

Kwegereza Serivise z’ubuzima abaturage mu karere ka Nyabihu ni kimwe mu bigenda birushaho gufasha mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage bityo bikagabanya n’imfu ku baturage muri rusange, by’umwihariko ababyeyi n’abana.

Ibi byemezwa na Dusenge Pierre ushinzwe ubuzima mu karere ka Nyabihu ndetse na bamwe mu baturage batuye aka karere bavuga ko uko iminsi ishira indi igataha babona impinduka nziza mu kwegerezwa serivise z’ubuzima.

Nyuma y’ibitaro by’akarere bya Shyira, no mu yindi mirenge hirya no hino mu karere ka Nyabihu hasanzwe hari ibigo nderabuzima ndetse hari imirenge igiye ifite ibigo nderabuzima birenze kimwe ndetse na bimwe bikaba bifite ambulance zifasha mu kwihutisha abarwayi ngo bahabwe serivise z’ubuzima.

Ku kigo nderabuzima cya Birembo bafite ambulence.
Ku kigo nderabuzima cya Birembo bafite ambulence.

Uretse imirenge ya Jomba na Kintobo, itagira ibigo nderabuzima muri Nyabihu kugeza ubu, ahandi hamaze kugezwa ibigo nderabuzima ndetse na Poste de santé zifasha mu kurushaho kubungabunga ubuzima bw’abaturage.

Ibi bigo nderabuzima 15 byiyongeraho poste de santé 9 zifashwa na Leta ndetse n’izindi 4 z’abikorera zikora. Bikaba byose bifasha mu gutanga serivise z’ubuzima zinoze mu karere ka Nyabihu.

Biteganijwe ko binyuze mu gukangurira abikorera kubaka Poste de santé, kuri ubu biteganijwe ko uyu mwaka wazarangira muri Nyabihu hiyongereyeho poste de santé zindi 12.

Dusenge Pierre ushinzwe ubuzima mu karere ka Nyabihu avuga ko kuba serivise z’ubuzima zaregerejwe abaturage kandi bikaba bigikomeje, imfu z’abantu muri rusange n’iz’abana n’ababyeyi by’umwihariko zaragabanutse cyane.

Dusenge Pierre ushinzwe ubuzima mu karere ka Nyabihu.
Dusenge Pierre ushinzwe ubuzima mu karere ka Nyabihu.

Yongeraho ko umwaka ushize nta mubyeyi wapfuye abyara mu karere ka Nyabihu kikaba ari ikintu asanga ari icyo kwishimira.

Mu murenge wa Kintobo, umwe mu mirenge ibiri itagira ikigo nderabuzima mu karere ka Nyabihu, naho ubu hashyizweyo poste de santé ifasha abaturage kandi biteganyijwe ko umwaka utaha hazubakwa ikigo nderabuzima ariko no muri Jomba naho bakazahakurikizaho mu bihe biri imbere; nk’uko byemezwa na Dusenge Pierre ushinzwe ubuzima mu karere ka Nyabihu.

Habimana utuye mu murenge wa Kintobo avuga ko Poste de santé itaraza ngo bafataga urugendo runini berekeza ku kigo nderabuzima cya Rwankeri, bikaba byari bibabangamiye gukora urwo rugendo mu gihe umuntu ari umurwayi cyangwa se afite umurwayi.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka