Nyabihu: Imyumvire y’abaturage kuri gahunda yo kuboneza urubyaro ikomeje kuzamuka

Uko imyaka ishira indi igataha niko intambwe y’imyumvire y’abaturage kuri gahunda yo kuboneza urubyaro igenda irushaho kuzamuka mu karere ka Nyabihu.

Mu gihe ahanini abagabo aribo bakundaga gutungwa urutoki mu kutumva neza iyi gahunda, umugabo witwa Niyibizi avuga ko kuboneza urubyaro ari imwe mu nzira zitegura imibereho myiza y’umuryango kuko iyo umuryango ubasha kubona ibikwiriye byose iba ari intambwe nziza kuri wo.

Kuri Niyibizi, ngo mubyeyi ushaka ko buzima bwe n’ubw’umuryango we buba bwiza, atangira kubitegurwa hakiri kare, akaba ariyo mpamvu gutekereza kare kubyara abo umuntu ashoboye kurera ari ikintu cy’ingenzi umuntu akwiriye kujya ategura mbere kugira ngo umuryango we utazagira ibibazo.

Uwitwa Innocent we avuga ko kuboneza urubyaro byakagombye kuba mu ntekerezo za buri mubyeyi wese kandi akabihuza n’ubushobozi afite. Kuri we ngo umuntu ashobora kugena umubare w’abana azabyara akurikije ubushobozi afite,yabona ntabwo akabireka kugira ngo abo bana batazavuka bakabera umutwaro Leta, abaturanyi n’abaturage bandi.

Undi mugabo witwa Ntampaka we yemeza ko nta mubyeyi wakwishimira ko abana be baba iciro ry’umugani muri rubanda, ko aribo bananiranye, aribo birara, aribo batiga, n’izindi ngeso mbi zitandukanye bitewe n’uko iwabo batabonye ubushobozi bwo kubibakorera.

Uwimana Dorothée ati “nta kibabaza umubyeyi nko kubona abuze icyo yagaburira umwana we cyangwa akamuburira ibyangombwa byatuma hari intambwe yisumbuyeho yatera mu buzima”.

Kuri we ngo aho kugira ngo uterwe agahinda no kubona umwana wawe abayeho mu buzima bubi, ngo ni ngombwa ko waboneza urubyaro kuko bigufasha kwirinda izo ngaruka zose.

Dusenge Pierre ushinzwe ubuzima mu karere ka Nyabihu.
Dusenge Pierre ushinzwe ubuzima mu karere ka Nyabihu.

Mu mwaka wa 2007-2008 abitabiriye gahunda yo kuboneza urubyaro mu karere ka Nyabihu bari kuri 7%, mu gihe uyu munsi bageze kuri 39% bikaba bigenda birushaho kwitabirwa bitewe n’uko abaturage bagenda babisobanukirwa.

Nubwo uyu mubare wazamutse ariko abaturage b’akarere ka Nyabihu barasabwa kurushaho kwitabira iyi gahunda kuko usanga uyu mubare ukiri hasi ugereranije n’utundi turere; nk’uko bisobanurwa na Dusenge Pierre ushinzwe ubuzima mu karere ka Nyabihu.

Uburyo bwo kuboneza urubyaro butangwa ku bigo nderabuzima byose byo muri aka karere kandi no ku rwego rw’umudugudu abajyanama b’ubuzima bakazajya babikora.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka