Nyabihu: Abanyarwanda baba mu Budage bubatse inzu izafasha ababyeyi babyara

Abagana Ikigo nderabuzima cya Rurembo mu Karere ka Nyabihu biganjemo abagore, bari mu byishimo by’inzu y’ababyeyi (maternité) nshya yuzuye, ikaba yitezweho kubarinda kubyarira mu ngo n’ingendo zivunanye bakoraga bajya ku bindi bigo nderabuzima kubyarirayo.

Bishimiye inzu yo kubyariramo bubakiwe
Bishimiye inzu yo kubyariramo bubakiwe

Bayubakiwe n’Abanyarwanda (Diaspora) baba mu gihugu cy’u Budage, muri gahunda yo korohereza abaturage kubona serivisi zishingiye ku bubyaza, mu kurushaho kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana.

Nyirandeze Vestine yagarutse ku ngorane bahagiriraga, ati: “Akumba kari kagenewe abagore bazaga kubyarira ahangaha kari gatoya, hashaje cyane, ku buryo uwabaga ategereje kubyara, uri ku bise n’uwabyaye bose babaga bagacurikiranyemo, abantu bakabashungera, hakaba ubwo buzuranamo abamaze kubyara bakabavanga n’abandi barwayi. Hari abiyemezaga kugenda amasaha atanu n’ane bajya kubyarira ahandi, ndetse n’abahitagamo kubyarira mu ngo”.

Usibye abahabyarira, ngo n’abajyaga kubyarira kure baburaga ubagemurira. Ngo iyi maternité nshya yuzuye kuri iki kigo nderabuzima ibaruhuye izo ngorane.

Irimo ibikoresho nkenerwa mu gutanga serivisi z'ububyaza
Irimo ibikoresho nkenerwa mu gutanga serivisi z’ububyaza

Uwimana Xavéline agira ati: “Twishimiye ko serivisi z’ububyaza zitazongera kutugora kubera iyi maternité nshya batumurikiye. Umubyeyi wese uza kuhabyarira yihererana na muganga ahantu hafite isuku, hagutse hari ibikoresho byose bikenewe akamufasha kubyara neza mu bwisanzure. Ni igikorwa remezo twishimiye cyane kandi twiteguye kubungabunga kugira ngo kizarambe”.

Irimo n’ibikoresho byose nkenerwa mu gutanga serivisi z’ububyaza. Yubatswe n’Abanyarwanda baba mu gihugu cy’u Budage, mu mushinga batekereje, ugamije kunganira Igihugu muri gahunda yo kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana.

Tuyisabe Providence, umwe mu bahagarariye Abanyarwanda baba mu Budage, yagize ati: “Umubare munini w’abaturage bo mu cyaro bakora ingendo ndende bakazishoramo amafaranga menshi kugira ngo babone serivisi z’ubuzima. Mu kubaka iyi maternité, bwari uburyo bwo kubegereza amahirwe na serivisi z’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, tugera ikirenge mu cya Leta y’u Rwanda yihaye intego yo kwegereza abaturage ubuvuzi nibura ahabasaba gukora urugendo ruri hagati y’iminota 30 n’isaha imwe kandi butabahenze”.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga (wambaye ishati y'umuhondo) yashyikirije itsinda ry'Abanyarwanda baba mu Budage impano babageneye nk'ikimenyetso cyo kubashimira uruhare rwabo mu kuzamura iterambere ry'ubuvuzi
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga (wambaye ishati y’umuhondo) yashyikirije itsinda ry’Abanyarwanda baba mu Budage impano babageneye nk’ikimenyetso cyo kubashimira uruhare rwabo mu kuzamura iterambere ry’ubuvuzi

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, ashima uruhare rw’abubatse iyi maternité mu iterambere ry’urwego rw’ubuvuzi, aboneraho gusaba abaturage kuzayifata neza kandi bakayigana.

Ati: “Ni igisobanuro cyo kubaka igihugu kuko nk’iyi maternite batwubakiye izatwunganira muri gahunda yo gushishikariza ababyeyi batwite kwipimisha inshuro zagenwe kandi bakabyarira kwa muganga.”

“Twibutsa abaturage ko gutanga ubwisungane mu kwivuza ari ingenzi kugira ngo na serivisi bazibone zitabagoye, kandi bakazirikana ko kubungabunga iyi maternité bayifata neza ari ishingiro ryo kwizera neza koko ko ubuzima bwabo bubungabunzwe”.

Batangiye kuyihererwamo serivisi
Batangiye kuyihererwamo serivisi

Mu Karere ka Nyabihu, Abanyarwanda baba mu gihugu cy’u Budage bamaze kuhubaka maternités eshatu harimo iya Rurembo yatashywe ku mugaragaro tariki 30 Kanama 2023, maternité yubatse ku Kigo nderabuzima cya Mukamira, n’iyubatswe ku Kigo nderabuzima cya Rugera.

Uretse guteza imbere urwego rw’ubuzima, bagira uruhare mu yindi mishinga harimo n’iy’Uburezi, aho bubatse ibyumba by’amashuri bikabakaba 30 mu Karere ka Nyabihu kubakira abatishoboye, n’indi inyuranye bamaze gushoramo Miliyoni zisaga 500 z’amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka