Nyabihu abamaze gutanga mitiweli ni 50%

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Sahunkuye Alexandre, avuga ko gutanga ubwisungane mu kwivuza bigeze kuri 50%.

N’ubwo uyu mubare udashimishije hari bamwe mu baturage bo muri ako karere bavuga ko batagisabwa gutanga mitiweli kuko bamaze kumenya agaciro kayo ku buryo igihe cyo kuyitanga iyo cyageze bibukiranya aho kubisabwa n’ubuyobozi.
Antoine wo mu murenge wa Kabatwa yagize ati“Umuntu asigaye yibwiriza akajya kwishyura bitewe n’akamaro mitiweli idufitiye“.

Antoine akomeza avuga ko kubera ko azi neza akamaro ka mitiweli, ubu yamaze kuyitanga kandi anabishishikariza n’abandi kuko ngo kudatanga mitiweli ku muturage ari ukwihima, adindiza ubuzima bwe n’ubw’abandi. Asaba abatarayitanga kubyitabira kuko akamaro kayo kaboneka iyo ugeze kwa muganga.

Iki kibazo cy’uko batangaga mitiweli rimwe na rimwe ku gahato, bamwe amatungo yabo akaba yagurishwa kikaba cyaranagarutsweho na Alphonse umwe mu baturage bo muri Nyabihu.

Uwitwa Alphonse agira ati “Uburyo dutanga mitiweli ubu nibwo bwiza kuko iyo mfite amafaranga ndagenda nkishyura kuri SACCO bakampa icyemezo ngatangira kwivuza bitangoye.”

Sahunkuye Alexandre asaba abaturage bibumbiye mu matsinda (ibimina) batangiramo mitiweli, kurushaho kwitabira kuyitanga ku buryo mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo, abaturage baba barangije kuyitanga. Ikindi avuga ni uko bidashoboka ko baka abaturage mitiweli ku gahato kuko ubu bakorera mu bimina kandi buri wese mu kimina akaba aba aziranye n’undi,ku buryo abaturage ubwabo bavuga igihe bazabonera amafaranga.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka