NUR: Hari kubera inama mpuzamahanga ku kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe

Abakora ubushakashatsi n’abatanga ubufasha ku bijyanye no kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe bateraniye muri Kaminuza y’u Rwanda (NUR) guhera kuwa 18/9/2013, mu nama y’iminsi bibiri, mu rwego rwo kurebera hamwe ibyagenderwaho ku kurushaho gufasha abafite ibibazo byo mu mutwe.

Abashakashatsi bateraniye muri iyi nama ni ab’Abanyarwanda, baba abari gukorera impamyabushobozi zihanitse (doctorat) kimwe n’abigisha mu mashuri makuru amwe n’amwe yo mu bihugu byateye imbere, hamwe na bagenzi babo baturuka muri Kaminuza zo mu gihugu cy’Ububiligi, icy’Ubufaransa, Kanada na Leta zunze ubumwe za Amerika.

Iyi nama yanatumiwemo Abanyarwanda bakora umurimo wo gufasha abafite ububabare bujyanye n’ubuzima bwo mu mutwe. Yatumiwemo ndetse n’Aburundi kimwe n’Abanyekongo.

Prof. Eugene Rutembesa, umwe mu bayiteguye, avuga ko yatekerejweho kuva mu mwaka wa 2009, mu rwego rwo gushaka icyakorwa mu gukemura ibibazo biboneka mu Rwanda, mu by’ingutu hakaba harimo ikibazo cy’abana bavutse ku bakoze Jenoside.

Rero ngo bashatse abashakashatsi batandukanye basabwa gukora ubushakashatsi ndetse no kuzatanga ibiganiro byabo mu gihe cy’iyi nama.

Abashakashatsi n'abakora imirimo yo gufasha abafite ibibazo byo mu mutwe bateraniye muri Kaminuza y'u Rwanda mu nama mpuzamahanga.
Abashakashatsi n’abakora imirimo yo gufasha abafite ibibazo byo mu mutwe bateraniye muri Kaminuza y’u Rwanda mu nama mpuzamahanga.

Yagize ati “hari umunyeshuri uzakora kuri iki kibazo cy’abana bavutse ku bakoze Jenoside, hari uzakora ku bijyanye no gufatwa ku ngufu n’ingaruka zabyo, hari undi wakoze ku bijyanye no kwibuka, akaba yibaza ati ‘kwibuka neza ni gute? Ese ibyo dukora ubu twabigumana cyangwa hari icyo twahinduraho?’”.

Ngo hari n’uwakoze ubushakashatsi ku byakurwa mu muco nyarwanda mu rwego rwo gufasha mu gukemura ibibazo Abanyarwanda bafite bijyanye n’ububabare bujyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.

Ibizava muri iyi nama ngo byitezweho kuzagira akamaro kanini. Ibi byemezwa na Dr. Naason Munyandamutsa, umuganga ufasha abafite ibibazo byo mu mutwe bita psycoterapeute mu rurimi rw’igifaransa, akaba n’umuyobozi wungirije w’ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bugamije amahoro.

Yagize ati “iyi nama ni ikintu gikomeye cyane. Izadufasha kurebera hamwe uko twakubaka, cyangwa uburyo, cyangwa se ibikoresho byakifashishwa mu kurushaho kumva no gufasha ababa bikoreye ibibazo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.”

Odette Kayirere uhagarariye AVEGA na we ngo iyi nama bazayikuramo byinshi bizabafasha mu gufasha abo bahagarariye. Yagize ati “iyi nama izadufasha kuzamura imyumvire mu kugena za gahunda zifasha abagenerwabikorwa bacu.”

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka