Ngororero: Biyemeje kuba aba mbere mu bwisungane mu kwivuza mu mwaka utaha

Nyuma y’uko akarere ka Ngororero kaje ku mwanya wa kane mu kwitabira ubwisungane mu kwivuza ku rwego rw’igihugu, umuyobozi wako, Ruboneza Gedeon, aratangaza ko biyemeje kuzaza ku mwanya wa mbere mu mwaka utaha wa 2013-2014.

Umuyobozi w’akarere avuga ko impamvu zazitirage igikorwa cyo kwitabira ubwisungane mu kwivuza zagaragaye zikanashakirwa ibisubizo. Mu mezi atanu ashize akarere ayoboye kari mu myanya ya nyuma ariko kakaza kugera ku mwanya wa kane muri Kamena uyu mwaka.

Kuba izo mpamvu zaragaraye nibyo Ruboneza aheraho avuga ko abaturage ayoboye batazasubira inyuma, ndetse gahunda yo gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza mu mwaka utaha ikaba yaratangiye.

Kuri ubu bamwe mu bakuru b’imirimo n’amatsinda y’abaturage batangiye gushyira ahagaragara gahunda bafite yo kwitabira gutanga amafaranga ya mutuelle de santé no gufasha abatishoboye batashyizwe ku rutonde rw’abishyurirwa na Leta, ibyo bikaba bizatuma ubwitabire buba bwinshi.

Kuri ubu kandi, abaturage bo mu karere ka Ngororero ngo barafashwa kujya mu matsinda akora ibikorwa bibyara inyungu kandi bazigama amafaranga yo kwivuza, ibyo bikazajya bikorwa buri mwaka.

Icyakora, kuba gushyira abaturage mu byiciro bitarakozwe neza ngo biracyari imbogamizi kuri bamwe mu baturage batishoboye kandi batarabasha kubona ubufasha, ubuyobozi bw’akarere bukaba bugiye kwita kuri icyo kibazo.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyi foto ni iya Gaspard Byukusenge,wa RUTSIRO.

mugabo yanditse ku itariki ya: 15-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka