Musanze: Uwavunikiyemo urushinge yagejejwe kwa Muganga

Nk’uko byasabwe na Honorable Mukabarisa Donatile, perezidante w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, umugore witwa Nyiransabimana Delphine yagejejwe mu bitaro bikuru bya kaminuza bya Kigali (CHUK), kugirango ahandurwe agace k’urushinge kamuvunikiyemo ubwo yibarukaga.

Ubwo abagize inteko ishinga amategeko basuraga umurenge wa Gacaca mu karere ka Musanze mu mpera z’icyumweru, Mbonyinshuti Emmanuel yabaye uwa kabiri mu kubaza ikibazo afite, cy’umugore we warembeye mu rugo kubera urushinge rwamuvunikiyemo ubwo yibarukaga mu kwezi kwa 06/2013.

Yagize ati: “Umudamu wanjye namujyanye mu bitaro, baza kumuvuniramo urushinge na n’ubu ruracyamurimo. Nabuze ubuvugizi, umuntu ari kuborera mu rugo, nkamwe mubishoboye mwamfasha”.

Uyu mugore wabyaye abazwe tariki 04/06/2013, maze isonga y’urushinge iza kumuvunikiramo ubwo yarimo adorwa, ariko kuyikuramo birananirana. Uyu mubyeyi Nyiransabimana avuga ko byatewe n’uburangare. Agira ati: “Iyo batampa abanyeshuri barimo bimenyereza umwuga ntabwo mba narabaye ntya”.

Mbonyinshuti ubwo yabazaga ikibazo cy'umugore we wari urwariye mu rugo.
Mbonyinshuti ubwo yabazaga ikibazo cy’umugore we wari urwariye mu rugo.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Ruhengeri uyu mubyeyi yabyariyemo, buvuga ko bitashobokaga ko ako gace k’urushinge gato cyane kari guhita gakurwamo, ndetse ko ntacyo kari guhita gatwara ubuzima bwe, niko kumusaba kuba ategereje.

Dr Ndekezi Deogratias, uyobora ibitaro bya Ruhengeri, avugana na RBA yagize ati: “Ntabyo byari gutwara ubuzima bwe. Twamubwiye ko ashobora gutegereza, umubyeyi akaruhuka, n’uruguma rugakira ubundi tuzafate umwanya wo kugashakisha”.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Musanze ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, yavuze ko uyu mubyeyi ubu ari mu maboko y’ibitaro bikuru bya kaminuza (CHUK), cyakora nawe yongeraho ko yatangarijwe n’abaganga ko ako kantu ntacyo kari gutwara ubuzima bwe, kabone n’ubwo kamumaramo imyaka.

Cyakora, uburyo umugabo yabajije ikibazo ababaye, byatumye abadepite bifuza ko uwo mugore yavurwa mu maguru mashya.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

baratumara da!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

cyunyu yanditse ku itariki ya: 27-01-2014  →  Musubize

Bravo Honorable wacu.
Uri umubyeyi mwiza pe.
Police ikore iperereza imenye uwabikoze ahanzwe, imenye n’uwo muganga warangaye ntagire icyo akora abeshya ngo uwo mubyeyi urwo rushinge ntacyo ruzamutwara.
Mwene abo baganga batari serious ntabwo tubakeneye muri sosiyte yiha agaciro.

gapira yanditse ku itariki ya: 13-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka