Muhororo: Abaganga barasabwa kubumbatira ibyo bashimirwa n’abarwayi
Dr Anita Asiimwe, umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubuzima, arasaba abaganga bo mu bitaro bya Muhororo mu karere ka Ngororero kugumya gushyira ihame rya serivise inoze mu mirimo yabo ya buri munsi kuko ababagana babafitiye icyizere.
Ibi akaba abihereye ku biganiro yagiranye n’abarwayi bari muri ibi bitaro ubwo yabisuraga kuwa 30 Mata 2014 aho yabaganirije bakamugezaho bimwe mu bibazo bahura nabyo mu burwayi kandi bashimangira ko bahabwa serivisi neza ndetse bakaba ari byo bibateye icyizere cyo kurushaho kugana ibi bitaro.
Abarwayi n’abakozi bo ku bitaro bya Muhororo banagaragaje n’abaganga bibona ko bitanga kurusha abandi henshi ugasanga bituma hari abababona bitinze, dore ko umwe mu barwaza avuga ko umwe mu baganga bagorora ibice by’umubiri atabasha guhaza abarwayi bose.
Umwe mu barwaza agira ati: “Umuganga ugorora abantu aritanga ariko ugasanga ni umwe kandi akenewe mu bitaro no mu bigo nderabuzima bityo akatugeraho mu gihe twe tuvuga ko byarengeranye kuko niyo ataraha tuba tuzi ko yagiye nko mu kigo nderabuzima kandi ntiwabasha kujya umukurikirana, dukeneye undi rwowe.”
Kubyo bamugejejeho byose, Umunyamabanga wa leta Dr Anita Asiimwe yabizeje ko bikorerwa ubuvizi ndetse no kubumbatira ibyo bashimirwa n’abarwayi kandi n’ibihari bikarushaho kubungwabungwa mu gihe kandi yashimye isuku irangwa muri ibi bitaro.
Ibitaro bya Muhororo byubatswe n’amasosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yakoreraga muri iki gice aho byeguriwe leta mu mwaka w’i 1952.
Ibi bitaro bikaba bifite abaganga 8 bo kurwego rwo hejuru, abaforomo 45 n’ibigo nderabuzima 9 mu gihe benshi mu babigana bakoresha ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de santé).
Ernest Karinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|