Muhanga: Ibimina biza ku isonga mu gufasha kongera umubare w’abakoresha mutuelle de santé

Umuyobozi ushinzwe ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) mu karere ka Muhanga, Anastasie Urusaro, aratangaza ko ibimina biza ku isonga mu kongera umubare w’abakoresha ubwisungane mu kwivuza muri aka karere.

Urusaro atangaza ko hari aho ibimina muri imwe mu mirenge igize aka karere bimaze gufata intera nziza kuko abaturage babyumvise kubera uburyo bibafasha mu gutanga amafaranga bitabagoye.

Uyu muyobozi akomeza avuga iyo bafatiye ku rugero rwo mu kagari ka Remera ho mu murenge wa Nyamabuye basanga ibimina bifite akamaro, ati : « i Remera bageze ubu ku kigereranyo cya 99% mu bwitabire bwo gushaka mutuelle kubera ibimina bihari uko bikora ».

Urusaro akomeza avuga ko iyo ibimina bitaba bikora nk’uko bikora muri aka kagari, batari kubona umubare munini nk’uwo babonye. Ibimina ngo bifasha by’umwihariko abantu baba bafite abana benshi bagomba gutangira aya mafaranga kuyatanga mu byiciro kandi make make kugeza agwiriye kuko batari kubasha kuyabonera icyarimwe.

Ati : « urebye ibimina byarafashije kuko nta kuntu umuturage yari kujya ajyana nk’amafaranga 200 kuri banki avuga ngo ni aya mutuelle kandi nta n’ubwo benshi bari kuyabonera rimwe».

Ibi ngo byatumye kandi no ku mavuriro bagombaga gufatira amakarita y’ubu bwisungane nta kibazo bahahurira nacyo kuko ngo ataribo bajyaga kuyifatira. Iyo bitagenda uko ngo byari gutuma serivisi bagombaga guhabwa zipfa kuko bari guhurira ku mavuriro ari benshi umuntu akaba yahabwa serivisi yifuza nibura hashize iminsi itatu.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka