Mu barwayi 2000 bari kuvurwa kanseri mu bitaro bya Butaro higanjemo abarwaye iy’ibere n’iy’amaraso

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Butaro biri mu karere ka Burera butangaza ko nyuma y’imyaka ibiri gusa batangije serivisi yo kuvura kanseri hagiye hagaragara abantu batandukanye barwaye kanseri ngo kuburyo kuri ubu bari kuvura abarwayi barenga 2000.

Aba barwayi biganjemo abagore ndetse n’abana, barwaye kanseri zitandukanye. Hari abahaba ndetse n’abaza gufata imiti bagataha; nk’uko bisobanurwa na Dr. Nkwanumusingo Egide uyobora gahunda yo kuvura kanseri mu bitaro bya Butaro.

Agira ati “Iziganje hano ni kanseri z’ibere na kanseri z’abana cyane cyane izo mu maraso…aha hari amakenseri navuga ko umuntu avura kugira ngo bafashwe kugira ngo babeho ariko atari amakanseri akira…n’aho dushyira abarwayi bafite amakanseri akira baba baje ku miti bahita banataha…”.

Dr. Nkwanumusingo Egide uyobora gahunda yo kuvura kanseri mu bitaro bya Butaro.
Dr. Nkwanumusingo Egide uyobora gahunda yo kuvura kanseri mu bitaro bya Butaro.

Akomeza avuga ko kandi muri iyo serivisi yo kuvura kanseri bafite icyumba cyitaruye ibindi (isolement) gishyirwamo abarwayi ba kanseri bashobora kuba bafite ubundi burwayi bwandura.

Dr. Nkwanumusingo akomeza avuga ko kuva aho serivisi yo kuvura kanseri itangiriye mu kwezi kwa Nyakanga mu mwaka wa 2012abarwayi ba kanseri bakomeje kwiyongera bitewe n’uko abantu batandukanye bakomeza kugana ibyo bitaro.

Agira ati “Tugitangira twari dufite abarwayi 34 mu mwaka wa 2012 ariko ubu difite abarwayi barenga 2000 bivuza kuri iki gihe. Baza ku bihe bitandukanye.”

Icyumba kirwariramo abagore barwaye kanseri.
Icyumba kirwariramo abagore barwaye kanseri.

Abo abarwayi bose 2000 baturuka hirya no hino mu Rwanda ndetse no mu bihugu bituranye n’u Rwanda nko mu bu Burundi n’ahandi. Muri rusange ngo abaturuka hanze y’u Rwanda babarirwa mu 100.

Dr. Nkwanumusingo asaba uwo ariwe wese ukeka ko yaba arwaye kanseri kujya kwipimisha hakiri kare kugira ngo amenye ko ayirwaye bityo avurwe akire. Ngo akenshi abarwayi ba kanseri bajya kwipimisha bararembye kuburyo bataba bakivuwe.

Ikindi ngo ni uko bishoboka ko umuntu yakwirinda kwandura kanseri cyane cyane iyandurira mu biribwa. Ngo nka kanseri y’ibihaha yakwirindwa mu gihe abantu baretse kunywa itabi. Ndetse ngo na kanseri y’igifu ishobora kwirindwa mu gihe abantu baretse kunywa inzoga.

Icyumba kirwariramo abana barwaye kanseri.
Icyumba kirwariramo abana barwaye kanseri.

Serivisi yo kuvura kanseri mu Rwanda ibarizwa mu bitaro bya Butaro gusa. Abarwayi bose ba kanseri baturutse mu bindi bitaro bikuru byo mu Rwanda niho boherezwa bakitabwaho. Abaganga bakora muri iyo serivisi muri ibyo bitaro ni batanu n’abaforomo 17.

Umushinga Partners In Health: Inshuti Mu Buzima, ukorera mu karere ka Burera, ufatanyije n’abafatanyabikorwa bawo ndetse na Minisiteri y’ubuizima mu Rwanda nibo batumye serivisi yo kuvura kanseri itangizwa mu bitaro bya Butaro.

Kubera ko abarwayi ba kanseri bakomeje kwiyongera ndetse n’abayipimisha bakiyongera, muri Kanama 2013, ibitaro bya Butaro byaguye serivisi ivura kanseri muri ibyo bitaro, bifungura ku mugaragaro ikigo gishya gisuzumirwamo ndetse kikanavurirwamo abarwayi ba kanseri ariko bataha aho kuhaba. Icyo kigo cyitwa Butaro Ambulatory Cancer Center.

Icyumba cyakirirwamo abarwayi baje gufata imiti bagomba gutaha.
Icyumba cyakirirwamo abarwayi baje gufata imiti bagomba gutaha.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka