MINISANTE yongeye gukingira kanseri y’inkondo y’umura n’itangwa ry’ikinini cy’inzoka

Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) yatangije gahunda yo gukingira kanseri y’inkondo y’umura n’itangwa ry’ikinini cy’inzoka hagamijwe kwita ku buzima bw’umwana, ingimbi n’abangavu.

Iyi gahunda yatangijwe na Dr Agnes Binagwaho, Minisitiri w’ubuzima w’u Rwanda mu muhango wabereye kuri sitade y’akarere ka Nyanza yitabiriwe n’abana, ababyeyi n’abakozi b’ibitaro n’ibigo nderabuzima hamwe n’abashyitsi banyuranye bafite aho bahuriye na servisi y’ubuzima.

Dr Agnes Binagwaho niwe watangije iyi gahunda yo gutanga inkingo ku bana.
Dr Agnes Binagwaho niwe watangije iyi gahunda yo gutanga inkingo ku bana.

Dr Agnes Binagwaho yasobanuye ko urukingo rwa Kanseri y’inkondo y’umura ruzahabwa abana b’abakobwa bafite kuva ku myaka 11 kugeza kuri 12 bigakorwa mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo bw’ejo hazaza.

Ababyeyi bafite abana bari muri iki kigero basabwe na Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda kutavutsa abana babo izi nkingo zose. Yongeye kwibutsa ko ikinini cy’inzoka gihabwa abana bose bafite umwaka kugeza ku myaka 16 y’amavuko kugira ngo bakurane ubuzima buzira umuze.

Aha nabwo Minisitiri w'ubuzima mu Rwanda yatangaga ikinini cy'inzoka kuri uwo mwana w'umukobwa.
Aha nabwo Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda yatangaga ikinini cy’inzoka kuri uwo mwana w’umukobwa.

Nk’uko Dr Agnes Binagwaho yakomeje abivuga si ubwa mbere iri kingira rikorewe ku butaka bw’u Rwanda ngo ahubwo ni igikorwa gihora gikorwa ku bana ndetse n’ababyeyi babo muri gahunda yo kugabanya imfu ziterwa no kuba izo nkingo zitatanzwe mu buryo bwa nyabwo.

Bamwe mu bana bahawe izo nkingo bishimiye ko Leta y’u Rwanda yitaye ku buzima bwiza bwabo ngo kuko kubaha izo nkingo ni uburyo bwo kubategurira ejo hazaza habo heza.

Abafatanyabikorwa mu by'ubuzima nabo bageze ikirenge mu cya Minisitiri w'ubuzima batanga inkingo ku bana.
Abafatanyabikorwa mu by’ubuzima nabo bageze ikirenge mu cya Minisitiri w’ubuzima batanga inkingo ku bana.

Ababyeyi bari baje muri uyu muhango wo guhesha abana babo izi nkingo bishimiye ko bazibonera ubuntu ngo hagize ucikanwa nazo byaba ari uburangare bukabije ndetse bikagira n’ingaruka ku buzima bw’igihugu cyose muri rusange.

Musabyimana Donatille, umubyeyi akaba n’umujyanama w’ubuzima ku kigo nderabuzima cya Hanika mu karere ka Nyanza, ashimangira ko ubusanzwe ziriya nkingo zihenda ariko ngo kuba Leta y’u Rwanda izitangira ubuntu kuri buri mwana wese nta vangura ni ikimenyetso cyerekana ko abaturage bayo ibitayeho ku buryo bungana kandi bugaragara.

Ababyeyi bari bitabiriye guhesha abana babo ikinini cy'inzoka babyishimiye.
Ababyeyi bari bitabiriye guhesha abana babo ikinini cy’inzoka babyishimiye.

Iyi gahunda yo gutangiza ikingira rya kanseri y’inkondo y’umura, itangwa ry’ikinini cy’inzoka no kurwanya indwara zose ziterwa n’umwanda yahereye kuva tariki 24-26 Nzeri 2013 ikaba izakorerwa mu gihugu cyose cy’u Rwanda.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka