Ubwo bwato bufite agaciro ka miliyoni zirenga 350 z’amafaranga y’u Rwanda, bwatashywe kuri uyu wa Gatanu tariki 16/08/2013. Igikorwa cyari kitabiriwe na na Guverineri w’Intara y’iBurengerazuba, Célestin Kabahizi n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’iz’umutekano.
Ministre Binagwaho yasabye abayobozi bo mu turere ubwo bwato buzakoreramo, kuzafatanya n’abasirikare ba marine bazajya babutwara kubucunga neza kandi bugakoreshwa icyo bwakorewe.
Yagize ati: “Kiriya ni igikoresho cyo gutabara ubuzima bw’umuntu, bugomba gufatwa neza.”
Utwo turere yavugaga duhuriye ku kiyaga cya Kivu ni akarere ka Rubavu, Karongi, Rutsiro, Nyamasheke na Rusizi.
Guverineri Kabahizi nawe yibukije ko usibye no kuba ubwo bwato buhenda n’amavuta yo kubuhagurutsa ahenda cyane kuko bunywa mazutu y’amafaranga ibihumbi 400.
Ubu bwato bwatanzwe nyuma y’uko umukuru w’igihugu, Perezida Paul Kagame, mu ruzinduko aheruka kugirira muri utwo turere yari warabusezeranyije abaturage bo mu birwa n’abandi batabashaga kugeza abarwayi b’indembe kwa muganga kubera gutura ku mazi.
Gusa bwahageze kera ndetse bwari busanzwe bukora, bukaba bwaranamaze gutabara abarwayi batari bacye, nk’uko byemejwe na Major Kabagema Ignace, umuhuzabikorwa w’ikigo gishinzwe ubutabazi bwo kwa muganga bwihuse (SAMU), gishinzwe imbangukiragutabara mu Rwanda.
Major Kabagema yavuze ko bumaze gutabara abarwayi b’ahitwa Kigufi, Kibingo, Kinunu no ku kirwa cya Bugarura kandi mu bihe bitandukanye.
I Kigufi ho ngo bwatabaye umubyeyi wari uri ku nda, maze abasirikare ba marine b’abaganga babasha kumubyaza nta nkomyi ataranagera kwa muganga.
Major Kabagema yasabye abajyanama b’ubuzima kumva neza kandi bakazanabisobanurira abaturage ko iriya mbangukiragutabara izajya ikenerwa aho biba byananiranye, kuko itaje gusimbura ubundi buryo bwajyaga bukoreshwa.
Kimwe n’izindi mbangukiragutabara, ubwo bwato bufite nimero ya telefone itishyurwa buhamagarwaho ari yo 912, bukishyurwa amafaranga 400 ku kilometero, nk’uko bimeze ku zindi mbangukiragutabara z’imodoka.
GASANA Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|