Kuboneza urubyaro bizamanurwa ku midugudu kugirango birusheho kwihuta

Umuyobozi ushinzwe kuboneza urubyaro muri minisiteri y’ubuzima, Dr Léonard Kagabo aratangaza ko gahunda yo kuboneza urubyaro mu gihugu igiye kwegerezwa abaturage ku midugudu kuko byagaragaye ko abenshi bagana ibigo nderabuzima baka iyi serivisi.

Ibi uyu muyobozi yabitangarije mu karere ka Muhanga ko mu ntara y’Amajyepfo, ubwo yaganiraga n’inzego zitandukanye zifite aho zihurira n’ubuzima.

Kagabo avuga ko kimwe mu gituma iyi serivisi igiye kumanirwa hasi mu midugudu ngo ni uko mu bigo nderabuzima abaforomo n’abaforomokazi bafata umwanya munini bakira abashaka iyi serivisi yo kuboneza urubyaro kandi bagakwiye kuba bakira abandi bafite ibibazo by’uburwayi.

Akomeza atangaza ko Minisiteri y’ubuzima yifuza ko Abanyarwanda bakangukira iyi gahunda kuko ngo banafite intumbero y’uko mu mwaka wa 2017 kuboneza urubyaro mu Rwanda bizaba bihagaze kuri 70%.

Dr Léonard Kagabo ushinzwe kuboneza urubyaro muri minisiteri y'ubuzima.
Dr Léonard Kagabo ushinzwe kuboneza urubyaro muri minisiteri y’ubuzima.

Dr kagabo avuga ko iyi gahunda igihe izagera ku midugudu bizafasha imiryango nyarwanda kwiteza imbere kuko bazashobora kubyara abana bashoboye kwitaho ndetse na gahunda yo guteganyiriza abana ikimakazwa.

Akaba avuga ko afite icyizere ko iyi gahunda izakunda kuko abajyanama b’ubuzima ku midugudu bazajya batanga iyi serivisi batangiye guhugurwa na minisiteri y’ubuzima.

Aha hakaba hibazwa niba aba bajyanama b’ubuzima bazajya bahabwa agahimbazamusyi kuko bongerewe inshingano, nyamara Dr Kagabo avuga ko iki ari ikindi kibazo ku ruhande ariko ngo bisanzwe bizwi ko abajyanama b’ubuzima ari abakorerabushake.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka