Kigali: Hakozwe umwitozo wo kwirinda no kurwanya Ebola (Amafoto)

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) kuri uyu wa kabiri tariki 24 Nzeri 2019 yakoze umwitozo wo kwirinda no kurwanya Ebola.

Hamwe mu hakorewe umwitozo ku buryo bwo kwakira umurwayi wa Ebola ni mu bitaro bya Faisal. Aba ni abatwaye umurwayi
Hamwe mu hakorewe umwitozo ku buryo bwo kwakira umurwayi wa Ebola ni mu bitaro bya Faisal. Aba ni abatwaye umurwayi

Uwo mwitozo wabereye mu bitaro bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali birimo ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, Ibitaro bya Masaka no mu bitaro bya Kibagabaga.

Muri uwo mwitozo, uwakoreshejwe nk’umurwayi yaje kwivuza bisanzwe arembye, ageze aho bakirira inkomere n’indembe, bamubonaho ibimenyetso bya Ebola ahita ashyirwa mu kumba kagenewe akato ku bafite icyorezo cyandura cyane.

Nyuma abaganga bahita bambara imyenda yabugenewe mu kujyana mu kato ababonyweho ibimenyetso bya Ebola, bamaze kuyambara uwaketsweho Ebola ahita ashyirwa ku gakoresho kameze nk’igitanda batwaraho abarwayi (brancard) ajyanwa mu cyumba kinini cyagenewe akato ari naho apimirwa bakareba niba koko Ebola bamuketseho ayifite.

Aba ni abaganga byatwaye umurwayi mu kato
Aba ni abaganga byatwaye umurwayi mu kato

Mu nzira igana kuri icyo cyumba cyagenewe akato, inyuma haza abandi baganga bafite imiti bagenda bamena mu nzira uyu murwayi yanyujijwemo kugira ngo barwanye ibisigisigi bya Ebola yaba yasize mu nzira kuko akenshi mu bimenyetso bya Ebola harimo kuruka no kuva amaraso.

Aba ni abanyura mu nzira aho umurwayi yaciye bahatera umuti
Aba ni abanyura mu nzira aho umurwayi yaciye bahatera umuti

Uyu murwayi iyo agejejwe mu kato, akato bagashyiraho abashinzwe umutekano babuza abantu kukegera, ubundi agapimwa mu gihe cy’amasaha ari hagati ya 48 na 72 ibisubizo byasanga arwaye agatangira kuvurwa Ebola.

Iyi ni inzu y'akato
Iyi ni inzu y’akato

Hagati aho abaganga bazanye uyu murwayi mu kato, iyo basohoka na bo bamenwaho imiti yo kurwanya Virusi ya Ebola baba bakeka ko yaba yabasigayeho (Desinfiction) bakabona gusubira mu bandi.

Dr Nkusi Kagabe Emmy ukuriye abaganga mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, yabwiye Kigali Today ko imyitozo nk’iyi yo guhangana n’icyorezo cya Ebola, yatangiriye mu duce duhana imbibi n’igihugu cya Congo cyagaragayemo abanduye iyi ndwara, imyitozo ikaba ikomereje no mu bindi bitaro birimo na Faisal.

Ati "Ebola ni indwara yandurira mu matembabuzi, kuyirinda bikaba bisaba abantu kugabanya ibintu byo kwegeranya cyane cyane ibice by’umubiri bishobora guhererekanya amatembabuzi, ndetse bakitwararika bakaraba amasabune yabugenewe ashinzwe kwica udukoko dushobora guhererekanya iyi ndwara."

Dr Nkusi Kagabe Emmy ukuriye abaganga mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal
Dr Nkusi Kagabe Emmy ukuriye abaganga mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal

Yakomeje yibutsa abantu ibimenyetso by’iyi ndwara anavuga ko ari byo bashingiraho kwa muganga bajyana uwaketsweho iyi ndwara, ndetse n’abagize aho bahurira na we mu kato bakabanza gupimwa.

Ati "Umuntu wagaragayeho umuriro mwinshi, gucika intege no kuruka amaraso cyangwa se akava amaraso mu bindi bice by’umubiri birimo amatwi n’amazuru, uwo ahita ashyirwa mu kato ndetse n’abagize aho bahurira na we bagapimwa abo basanze banduye bakavurwa.”

Dr Kagabe yanibukije ko urukingo rw’iyi ndwara ruhari kandi rukaba rwaratangiye guhabwa abaturiye inkengero z’igihugu cya Congo, ndetse rukaba runahabwa abahakorera igihe kinini.

Yaboneyeho no guhumuriza Abanyarwanda ko Ebola itaragera mu Rwanda, abasaba gukomeza gukurikiza ingamba zafashwe zo kuyirinda, anabizeza ko ubushobozi ndetse n’imyiteguro ikomeje gukazwa yo guhangana na yo igihe yaba igeze mu Rwanda.

Nyuma yo kwita ku murwayi, bakuramo imyenda bitonze kugira ngo batandura
Nyuma yo kwita ku murwayi, bakuramo imyenda bitonze kugira ngo batandura
Uyu muganga arimo gukaraba umuti wabugenewe kugira ngo abone uko asubira mu kazi ke gasanzwe
Uyu muganga arimo gukaraba umuti wabugenewe kugira ngo abone uko asubira mu kazi ke gasanzwe

Amafoto: Plaisir Muzogeye

Kugira ngo urebe andi mafoto menshi ajyanye n’uyu mwitozo, kanda hano

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka