Uwo mwitozo wabereye mu bitaro bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali birimo ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, Ibitaro bya Masaka no mu bitaro bya Kibagabaga.
Muri uwo mwitozo, uwakoreshejwe nk’umurwayi yaje kwivuza bisanzwe arembye, ageze aho bakirira inkomere n’indembe, bamubonaho ibimenyetso bya Ebola ahita ashyirwa mu kumba kagenewe akato ku bafite icyorezo cyandura cyane.
Nyuma abaganga bahita bambara imyenda yabugenewe mu kujyana mu kato ababonyweho ibimenyetso bya Ebola, bamaze kuyambara uwaketsweho Ebola ahita ashyirwa ku gakoresho kameze nk’igitanda batwaraho abarwayi (brancard) ajyanwa mu cyumba kinini cyagenewe akato ari naho apimirwa bakareba niba koko Ebola bamuketseho ayifite.
Mu nzira igana kuri icyo cyumba cyagenewe akato, inyuma haza abandi baganga bafite imiti bagenda bamena mu nzira uyu murwayi yanyujijwemo kugira ngo barwanye ibisigisigi bya Ebola yaba yasize mu nzira kuko akenshi mu bimenyetso bya Ebola harimo kuruka no kuva amaraso.
Uyu murwayi iyo agejejwe mu kato, akato bagashyiraho abashinzwe umutekano babuza abantu kukegera, ubundi agapimwa mu gihe cy’amasaha ari hagati ya 48 na 72 ibisubizo byasanga arwaye agatangira kuvurwa Ebola.
Hagati aho abaganga bazanye uyu murwayi mu kato, iyo basohoka na bo bamenwaho imiti yo kurwanya Virusi ya Ebola baba bakeka ko yaba yabasigayeho (Desinfiction) bakabona gusubira mu bandi.
Dr Nkusi Kagabe Emmy ukuriye abaganga mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, yabwiye Kigali Today ko imyitozo nk’iyi yo guhangana n’icyorezo cya Ebola, yatangiriye mu duce duhana imbibi n’igihugu cya Congo cyagaragayemo abanduye iyi ndwara, imyitozo ikaba ikomereje no mu bindi bitaro birimo na Faisal.
Ati "Ebola ni indwara yandurira mu matembabuzi, kuyirinda bikaba bisaba abantu kugabanya ibintu byo kwegeranya cyane cyane ibice by’umubiri bishobora guhererekanya amatembabuzi, ndetse bakitwararika bakaraba amasabune yabugenewe ashinzwe kwica udukoko dushobora guhererekanya iyi ndwara."
Yakomeje yibutsa abantu ibimenyetso by’iyi ndwara anavuga ko ari byo bashingiraho kwa muganga bajyana uwaketsweho iyi ndwara, ndetse n’abagize aho bahurira na we mu kato bakabanza gupimwa.
Ati "Umuntu wagaragayeho umuriro mwinshi, gucika intege no kuruka amaraso cyangwa se akava amaraso mu bindi bice by’umubiri birimo amatwi n’amazuru, uwo ahita ashyirwa mu kato ndetse n’abagize aho bahurira na we bagapimwa abo basanze banduye bakavurwa.”
Dr Kagabe yanibukije ko urukingo rw’iyi ndwara ruhari kandi rukaba rwaratangiye guhabwa abaturiye inkengero z’igihugu cya Congo, ndetse rukaba runahabwa abahakorera igihe kinini.
Yaboneyeho no guhumuriza Abanyarwanda ko Ebola itaragera mu Rwanda, abasaba gukomeza gukurikiza ingamba zafashwe zo kuyirinda, anabizeza ko ubushobozi ndetse n’imyiteguro ikomeje gukazwa yo guhangana na yo igihe yaba igeze mu Rwanda.
Amafoto: Plaisir Muzogeye
Kugira ngo urebe andi mafoto menshi ajyanye n’uyu mwitozo, kanda hano
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|