Kamonyi: Inama zigirwa abahungabana ntizigera ku ntego kubera ibibazo bitandukanye

Abajyanama b’ihungabana bo mu karere ka Kamonyi baravuga ko bakora uko bashoboye kugira ngo bafashe abantu bahuye n’ibibazo by’ihungabana, ariko bakagira imbogamizi y’uko bamwe mu bo bafasha ari abakene bigatuma inama zabo zidashyirwa mu bikorwa neza.

Abajyanama bakurikirana abahungabana, babihuguriwe n’umushinga USAID/HIGA UBEHO ukorera mu itorero EPR, basabwe kwigisha ababagana uburyo bakora imishinga ibateza imbere no kwirinda amakimbirane kuko ari bimwe mu mpamvu zongera ihungabana.

Aba bajyanama bafite inshingano zo gutega amatwi abantu bahungabanye, bakabagira inama ndetse bakanabaganiriza uburyo basohoka mu bibazo bibatera iryo hungabana, bavuga ko iyo ibibazo by’ihungabana bihuye n’ubukene bw’urifite, bitaborohera kubaha ubufasha bitewe no kutagira ubushobozi bwo kubabonera ibyo baba bakeneye.

Mukamulisa Laurence, umujyanama wo mu murenge wa Karama, akagari ka Bitare, aratanga urugero rw’umuntu urwaye, akeneye kwivuza kandi atagira ubwisungane mu kwivuza. Ngo umuntu nk’uwo kumugira inama yo kujya kwa mu muganga kandi uzi neza ko adafite ubushobozi bumujyanayo biragora.

Mu mahugurwa ya bamwe mu bajyanama b’ihungabana bafashwa n’umushinga USAID/HIGA UBEHO mu karere ka Kamonyi, yabaye tariki 30/07/2013, basabwe kugira inama ababagana ziganisha ku kwiteza imbere, no kubungabunga ubwumvikane mu ngo za bo kuko ibyo ari byo bibafasha kuva mu bukene no kwiyakira.

Abajyanama b’ihungabana bakora akazi k’ubukorerabushake bakaba bakirira abafite ibibazo by’ihungabana ku biro by’akagari bakaba bahaboneka umunsi umwe mu cyumweru bitewe n’umwanya buri wese aba afite.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka