Impunzi zitari mu nkambi zatangiye kwishyurirwa mituweri

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) ivuga ko impunzi ibihumbi cumi na bitatu na magana inani na makumyabiri na batanu (13.825) zitaba mu nkambi zashyiriweho gahunda yo kuzishyurira mituweri kugira ngo zibone uko zivuza kuko iziri mu nkambi zifite uko zivurirwayo.

Ni igikorwa kiri mu masezerano yashyizweho umukono hagati y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), MINEMA n’Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB). Byatwaye miliyoni mirongo icyenda n’esheshatu n’ibihumbi magana arindwi na mirongo irindwi na bitanu (96,775,000) z’Amafaranga y’u Rwanda, buri muntu akaba yarishyuriwe ibihumbi birindwi (7,000) by’Amafaranga y’u Rwanda.

Umunyamabanga uhoraho muri MINEMA, Kayumba Olivier, avuga ko ibyo byakozwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo Leta y’u Rwanda yiyemeje mu rwego rwo gufasha impunzi, cyane cyane izitari mu nkambi.

Agira ati “Abishyurirwa mituweri ni impunzi izo ari zo zose ziri mu Rwanda ariko zitari mu nkambi, akenshi ziri mu mijyi, ndetse n’abana b’impunzi bari mu bigo by’amashuri biga bacumbikiwe. Ni kimwe mu byo u Rwanda rwimeyeje kugira ngo rufashe impunzi zaruhungiyemo”.

Ati “Hari ibyemezo bine u Rwanda rwafashe mu bijyanye no gufasha impunzi, icyo kuzifasha kwivuza kikaba ari kimwe muri byo, hakaba n’ibindi bikorwa n’ibindi bihugu nk’uko byabyiyemeje”.

Akomeza avuga ko mu mpunzi zishyuriwe mituweri, inyishi ari iz’Abarundi, hagakurikiraho iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na ho izo mu bindi bihugu ngo zikaba nka 2%.

Icyo cyemezo ngo kireba impunzi yose iri mu Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko, kandi ikaba itaba mu nkambi iyo ari yo yose.

Bigirarugira Prosper, impunzi y’Umurundi iba mu Karere ka Bugesera, avuga ko iyo gahunda itaramugeraho, gusa ngo byaba ari byiza cyane kuko kwivuza bibahenda.

Ati “Mfite abana batatu. Iyo hagize urwara cyangwa nanjye nkarwara twirwanaho tukishyura 100/100, amakuru yo kutwishyurira sindayamenya. Biratuvuna cyane kandi nta bushobozi dufite. Badufashije tugahabwa ubwisungane mu kwivuza yaba ari amahirwe akomeye cyane tugize mu buzima”.

Ukuriye impunzi z’Abarundi ziba mu karere ka Bugesera, Vincent Ndayishimiye, avuga ko gahunda yo kubishyurira mituweri yakozwe, ko igisigaye ari uko bahabwa amakarita.

Ati “Twarabimenye ko twishyuriwe mituweri, ubu barimo kudukorera amakarita tuzivurizaho hanyuma bakayohereza ku bigo nderabuzima bitwegereye ari ho tuzayafata. Hari abatarabimenya ariko si ikibazo kuko nibimara gutungana, amakarita yabonetse, tuzabahamagara baze bayafate”.

Ati “Ibi biradushimishije cyane kuko kwivuza byagoraga benshi muri twebwe, ndetse hakaba hari n’abarwaga bagahera mu nzu. Abavuzwaga ni abana bakivuka kugeza ku myaka 12, abari hejuru y’imyaka 60, abafite indwara zidakira, abagore batwite, na ho abandi bakirwanaho”.

Ndayishimiye wahunze u Burundi muri 2015, akomeza ashimira Leta y’u Rwanda uko bitaweho kandi bigikomeje.

Ati “Kuva twagera muri iki gihugu twakiriwe neza, washoboraga kuba ahantu ejo ukahimuka ukajya ahandi ariko hose ugafatwa neza nk’umuvandimwe. Ndashimira rero Leta y’u Rwanda kuko twabonye umutekano ndetse ngashimira n’inzego zose z’ubuyobozi ziduhora hafi buri munsi”.

Amasezerano yo kwishyurira mituweri impunzi zitaba mu nkambi yashyizweho umukono ku wa 25 Kamena 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka