Ikigo nderabuzima cya Gitarama kirakemangwa mu mikorere

Abaturage bivuriza mu kigo nderabuzima cya Gitarama giherereye mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga, barinubira serivisi mbi bahabwa muri iki kigo. Ngo hari igihe iyo bagiyeyo babura ubakira bagahitamo kwivuriza ku mavuriro yigenga.

Uwitwa Damascene Niyonagira agira ati: “uzi kujya kwivuriza kuri iri vuriro ufite mutuelle ni akumiro, nagiye kuhivuriza ndabireka mpitamo kujya mu ryigenga kuko nabuze abanyakira nta muntu uba ukwitayeho”.

Akomeza agira ati: “jye nemeye gutanga amafaranga 100% ngo ntatakaza ubuzima bwanjye ariko igitangaje nuko abaje bafite ubundi bwisungane butari mutuelle cyangwa birihira bo bakirwa nk’abami”.

Yakomeje avuga ko iyo arwaye ajya kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Kivumu gihereye mu murenge wa Cyeza kuko yabonye ko aribo bakira abarwayi neza. Benshi mu bo twaganiriye bagaragaza ko ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) budahabwa agaciro muri iki kigo.

Ikigo nderabuzima cya Gitarama.
Ikigo nderabuzima cya Gitarama.

Twizeyimana Faustin, ahagarariye ikigo nderabuzima cya Gitarama, yemera ko ayo makosa ahari ariko yavuze ko biterwa n’abakozi bake iki kigo gifite, gusa ngo bandikiye Minisiteri y’ubuzima bayisaba kubongerera abandi bakozi.

Kuko ngo mu bakozi 25 ikigo gifite, umunani muribo nibo bavura, abandi ni abakozi bashinzwe indi mirimo.

Twizeyimana yavuze ko andi makosa yagiye abaho yatewe nuko nta buyobozi iki kigo cyagiraga ariko akavuga ko mu minsi mike amaze agiyeho, agiye kwihutira gukosora amwe mu makosa abarwayi bavuga.

Twizeyimana yakomeje avuga ko umubare w’abarwayi bakira ku munsi urenze ubushobozi bw’abakozi kuko iyo baje ari benshi batakirirwa rimwe bose.

Ikigo nderabuzima cya Gitarama cyatangiye mu mwaka w’1973 cyivurizwaho n’abaturage ibihumbi 15 baturuka mu tugali twa Ruli na Tyazo mu murenge wa Shyogwe, abandi bahivuriza baturuka mu murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Ariko Mana murasebanya ku manywa y’ihangu jye mbona kuvuga ko C.Sya Gitarama itakira abantu ari ugusebanya cyane ko ibyerekeranye na M.S muri aya mezi baza ari benshi uwo uvuga ibyo azahazindukire mu cyakare abone kuvuga ibiri impamo ubundi se uwo muyobozi wari ahamaze umunsi umwe ni gute avuga ibintu abyemeza atanabizi ,amakosa se avuga azakosoka ayo yari azi ni ayahe?Ahaaaaaa

Antene yanditse ku itariki ya: 31-07-2013  →  Musubize

gewe binteye ubwoba kumva umuntu atinyuka gukabya bigezahangaha, kuko muri muhanga Ibigo nderabuzima bitanga service nziza dore ko mubihe byinshi ubuyobozi bw’akarere buhora hafi y’ibigo nderabuzima kandi umwanya munini bawumara baganira kuri service nziza. Gusa nyine abasebanya bo ntibabura. Kuko ugiye muri data z’ikigo nderauzima wasanga buri munsi bakira abantu bivuriza kuri mutuelle de sante.bivuzeko uvugako batakira umuntu ufite mutuelle we rwose yabeshye kuko ubu abantu bivuza bose nibura 96 ku ijana baba bafite mutuelle de sante. Ndumva abemeye iyi nkuru bakabanje bakareba mu madonne niba koko ntabandi bantu bafite mutuelle de sante baba baravuwe mukigonderabuzima.

damienmugesera yanditse ku itariki ya: 23-07-2013  →  Musubize

Ese itariki yo guhimba yaje ryari ko niyo kubeshya yakuweho kuko ataba ari umuco mwiza.Ahaaaaaaas!!!"""!!

Ganza yanditse ku itariki ya: 23-07-2013  →  Musubize

Twe nk’umuturage wivuriza kuri iki kigo mpakanye aya makuru pe! Yego ntabyera ngo de ariko nanone twere gukabya pe! Bagerageza uko bashoboye

Alias yanditse ku itariki ya: 23-07-2013  →  Musubize

Ariko ubwo muba musebya ikigo gifasha abantu kubera iki??? Nonese uwo murwayi mwabajije mwizeye Amakuru ye ???muzamanuke namwe mujyeyo mwirebere??? Ariko abantu weeeeeeeeeeeeeeee

dady yanditse ku itariki ya: 22-07-2013  →  Musubize

Bavandimwe rereo icyo njye nemera ni uko mu bigo nderabuzima byinshi aba Autres/others batari abaganga nibo benshi bisobanura ko ari crisis y’abaganga ariko umuforomo 1 agenewe abaturage 1000 nkuko MOH ibigaragaza ariko ntibivuze ko mucyakabiri CS GITARAMA ari uko iteye kubera research k’umuntu 1 gusa dore ko bafite population cibre ntoya ese uwo mugabo arinda yajya ku kivumu niho hafi kurusha Kabgayi bafatanyije catchment area? iyi nkuru Ntabwo ari Clear,Accuracy and Balanced kandi nanone nta bushakashatsi bwimbitse mbonamo muri make no RACE:Research,Action ,communication and Evaluation!mwisubireho mugire ireme dukomeze tubakunde Ktd

LUCKY yanditse ku itariki ya: 22-07-2013  →  Musubize

Mushishoze namwe murebe,kuko hari abantu batanyurwa bakaberaho guharabika abandi,Gitarama HC ifite abakozi bagerageza kwitanga mu gikorwa cy’ubufuzi bakora kuko natanga ubuhamya busobanutse ndafite utugari tubiri aritwo Gitare,Nyagishubi turi muri zone y’ikigonderabuzima nkoreramo,njyayo gushaka imibare yabaturage bo muri zone yacu ngasanga barabakiriye neza,muri Maternité,Kwisuzumusha inda,consultation externes,Ese baba batanga service mbi gute kandi babavura neza,ikindi twakwibajije service mbi batanga ni ibihe bimenyetso bizigaragaza,ninde wahapfiriye mu myaka Gitarama HC imaze ikora yabuze ubufasha?uvuga ko nta service nziza ahabwa yabimenyesheje uruhe rwego rukuru rushinzwe ico kigonderabuzima ntahabwe serivice asaba,Baraharabika Ikigonderabuzima ahubwo ugendeye kuri population cible bagomba kwakira,ukagendera no kuba kiri ku muhanda cyakira abantu benshi bigatuma wenda ubushobozi bwo kwakira ababagana bishobora gutinda,ariko baragerageza ugendeye k’umubare w’abaforomo bafite.Tureke gusebanya umuntu umwe ntabwo ariwe ugaragaza ko service yatanzwe nabi kuko nawe ashobora kuba atujuje ibyo umuntu usaba serivice asabwa.

TWAHIRWA DEODATUS (Data Manager Nyagihamba HC) yanditse ku itariki ya: 22-07-2013  →  Musubize

Ariko abanyamakuru barasetsa!Ese ntibize statistics?Ni gute wabaza umuntu 1 mubaturage 15463 ukavugako abantu binubira imikorere y’Ikigo runaka nka Gitarama yavuzwe muri iyi nkuru!Ese ntibazi gutandukanya umuntu n’abantu?Ahaaaaaaaaaaaa

GANZa yanditse ku itariki ya: 22-07-2013  →  Musubize

Iyi nkuru igaragaza nko gusebya Ikigo Nderabuzima kuko mpakoze imyaka itatu kandi ntamuntu wigeze agaragaza ko yakiriwe nabi
Uwatanze aya makuru bigaragara ko atayazi neza kuko umunsi umwe ahamaze ntamakuru atomoye yabazi.
Tuboneyeho no kubashishikariza kuzaza mukirebera. Iwacu umukiriya ni umwami

Hakizimana Fabien yanditse ku itariki ya: 22-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka