Ibitaro bya Mibirizi birasabwa kwita ku barwayi kuruta amafaranga

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteriy’ubuzima, Dr Asimwe Anitha, yasabye ibitaro bya Mibirizi mu karere ka Rusizi kwita ku buzima bw’abarwayi kuruta kwita ku mafaranga kuko hari abarwayi baje kwivuriza muri ibyo bitaro bahagarikiwe imiti kubera mutuelle zabo zitujuje ibyangombwa.

Ubwo yasuraga ibyo bitaro tariki 14/08/2013, Dr Anitha yavuze ko abaganga bagomba kubanza bakavura abantu hanyuma ibindi by’amafaranga bikaza nyuma. Aha yagiriye abarwayi inama zo kuzajya banga serivisi nk’izi kuko ataricyo cyerekezo cy’u Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y'ubuzima atambagizwa mu bitaro bya Mibirizi.
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuzima atambagizwa mu bitaro bya Mibirizi.

Dr Akintije Simba Kariyopi uyobora ibitaro bya Mibirizi yavuze ko atunguwe na bimwe mu bibazo biri muri ibi bitaro cyane cyane ibyo guhagarika imiti ku barwayi ndetse avuga ko uru rugendo rwa Dr Asimwe Anitha rubabereye imbarutso ikomeye.

Umuyobozi w’ibitaro bya Mibirizi yakomeje kuvuga ko ngo bagiye gushyira ingufu mu guha abarwayi serivisi kuruta uko babivanga n’izindi nshingano zirebana n’amafaranga.

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y'ubuzima akangurira abakozi b'ibitaro bya Mibirizi kunoza imikorere.
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuzima akangurira abakozi b’ibitaro bya Mibirizi kunoza imikorere.

Yanemeye ko ikibazo cy’ababyeyi bapfa babyara ngo biva rimwe na rimwe mu kutabakurikirana neza nyuma yo kubagwa bakava cyane ariko ngo byafatiwe ingamba zikaze kuburyo bitazongera.

Dr Akintije Simba Kariyopi kandi yavuze ko ibi bitaro bigifite byinshi byo kuvugurura harimo imikorere n’imikoranire hagati y’abakozi n’inzego zo hanze.

Umuyobozi w'ibitaro bya Mibirizi, Dr Akintije Kariyopi, asobanura imikorere y'ibitaro ayobora.
Umuyobozi w’ibitaro bya Mibirizi, Dr Akintije Kariyopi, asobanura imikorere y’ibitaro ayobora.

Umunyamabanga muri minisiteri y’ubuzima yanabasabye isuku y’ibibi bitaro anabagira inama ko kuba bafite ibibazo bitangomba kubasubiza inyuma ko ahubwo bigomba kubaha ingufu zo kubisohokamo.

Mu mwaka ushize mu bitaro bya Mibirizi habonetse ipfu z’abana n’ababyeyi 30 , abana 25 n’ababyeyi 5.

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y'ubuzima abaza abakozi b'ibitaro bya Mibirizi imikorere bafite.
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuzima abaza abakozi b’ibitaro bya Mibirizi imikorere bafite.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

I think its better to provide enough resources,equipments,especially for pregnant women,motivation for the health workers,more visiting health Instutitional,find a better solution and why the health servises are not we doing well?thinks like that.Thanks

Binyana yanditse ku itariki ya: 20-08-2013  →  Musubize

Ese muracyahemba mutinze kandi numva mwikundira amafaranga turaje bidatinze
Mugire byinshi mukosors twe turi kavukire aho mutazadusebya

niyigena eugene yanditse ku itariki ya: 18-08-2013  →  Musubize

twasabaga ubuyobozi ko bwajyabusura cyane ahantuhose hashobora kuboneka ibibazo nkibyo bikamenyekana hatarabaho gupfa.

theodore yanditse ku itariki ya: 18-08-2013  →  Musubize

Ese bifite abaganga bangahe?si abakongomani gusa!!mumanure abangaga b’abanyarwabyda bakora ngo muri central level(RBC)ni benshi cyane bajye kuvura aho kwirirwa muri twa mission n’uduformations tudafashije.

kaneza yanditse ku itariki ya: 16-08-2013  →  Musubize

Dr. Simba Calliope nibamuhe umwanya uhagije biriya bitaro azahindura amateka ya byo, ahamaze igihe gito cyane, kandi nk’umuntu wakomeje gukurikirana ibya biriya bitaro ikigaragara ni uko uyu muyobozi mushya amaze guhindura byinshi mu gihe gito ahamaze. Calliope is a real change maker, twizere ko minisante nayo izamuba hafi. Dr. Calliope komeza imihigo kandi ntucike intege, turakuzi neza tuzi umuhate wawe na innovation ugira, naho kwegura byo baba basubije inyuma ibi bitaro. ni byiza ko ibi bitaro byari bisanganywe ibibazo by’ingutu byahawe umuyobozi nka DR. Calliope, kuko nibura azagira icyo akora kuri ibyo bibazo.

ntezimana yanditse ku itariki ya: 16-08-2013  →  Musubize

Mukomere bavandimwe,
Njye ibi Bitaro ndabizi, ahubwo iyo baza kubigeramo Dr Calliope atarahagera bari kumirwa. ndibaza ko ahamaze amezi 2 gusa kdi ni nayo mpamvu bahasuye nyine kugira ngo bamuhe umurongo nawe yakwifashisha. Ubu ndakeka ko uko bihagaze ntibishimishije ariko ntimumucire urubanza uyu mugabo ni serious azabisubiza ku murongo.
Naho Services mbi ntawe uzishimira Calliope rwose ukubite utababariye ndakwizeye kdi uzabigeraho. abahavuka natwe tuzagushyigikira mu Bitekerezo.
Courage.

Valentine yanditse ku itariki ya: 16-08-2013  →  Musubize

Nonese ubwo harabura iki kugira ngo umuyobozi wabyo yegure? Ngo yemeye ko ababyeyi bamwe bapfa bazize kutabakurikirana neza! Ubwo kandi uwaba yarapfushirije umubyeyi muri ibyo bitaro agiye kubarega mu rukuki bavuga ngo akunda imanza!

Umusaza Rwanyabugigira yanditse ku itariki ya: 16-08-2013  →  Musubize

Imana ishimwe ubwo abayobozi bakuru munzego zinyuranye batangiye gusura Rusizi!!!Wagirango ntabwo bazi aho igihugu cyacu kerekeza!!Ubu se aba baganga umuntu amaze gupfa amafaranga akaboneka, bamusubizamo umwuka? ariko yakize amafaranga yabonekana nyuma,ubuse ibi bisaba amashuri menshi ngo iyi Logique yumvikane koko?Amafaranga se niyo muganga yatumwe kwigira cg ni ukubungabunga ubuzima bw’ abantu??Dusabire abatambutse bazize izontekerezo zigayitse!!Imana yakire izo nziramafaranga!!

Havugimana Yvette yanditse ku itariki ya: 15-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka