Ibitaro bya Kibogora bishobora kubura imiti nibitishyurwa miliyoni 383

Ibitaro bya Kibogora biri mu karere ka Nyamasheke, birasaba Minisiteri y’Ubuzima kubifasha (mu buvugizi) bikishyurwa ideni risaga miliyoni 383 kuko kubura aya mafaranga akiri mu gasozi bishobora gutuma bibura ubushobozi bwo kwishyura imiti ihabwa abarwayi.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibogora, Dr Nsabimana Damien yashyikirije iki kibazo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze, Dr Anita Asiimwe, ubwo ku wa kane tariki 15/08/2013 yagiriraga uruzinduko muri ibi bitaro.

Dr Nsabimana Damien agaragaza ko umwenda wose Ibitaro bya Kibogora biberewemo n’abo bikorana na byo (abavurwa ku bwishingizi butandukanye) ungana na miliyoni 383, ibihumbi 187 n’amafaranga 751.

Muri aya mafaranga, agera kuri miliyoni 338 ni umwenda wa Mutuelle de Santé naho ubundi bwishingizi butandukanye bukabibamo ideni rya miliyoni 45.

Kubera iyi myenda, ibitaro bya Kibogora ntibyashoboye kwishyura umwenda bibereyemo abandi ungana na miliyoni 184, harimo miliyoni 56 bibereyemo Farumasi y’akarere.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kibogora bugaragaza ko gutinda kwishyurwa uyu mwenda byatumye ibi bitaro bigorwa n’uburyo bwo guhemba abakozi ndetse n’aho bishobokeye ku kijyanye n’imishahara, hakaba hashize amezi arindwi (kuva mu kwa 12/2012 kugeza mu kwa 6/2013) abakozi b’ibi bitaro batabona agahimbazamusyi bemererwa n’amategeko.

Muri aya mezi yose badahabwa agahimbazamusyi, ngo ntabwo abakozi b’Ibitaro bya Kibogora bigeze badohoka ku gutanga serivise nziza, ndetse bikaba bigaragazwa n’uburyo abantu b’impande zitandukanye barimo abava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’igihugu cy’u Burundi baza babigana kubera serivise nziza zihatangirwa.

Umuyobozi w'Ibitaro bya Kibogora, Dr Nsabimana Damien avuga ko mu gihe baba batishyuwe umwenda baberewemo, ibi bitaro bishobora kubura imiti biha abarwayi.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibogora, Dr Nsabimana Damien avuga ko mu gihe baba batishyuwe umwenda baberewemo, ibi bitaro bishobora kubura imiti biha abarwayi.

Ubuyobozi bw’ibi bitaro bukaba butakambira Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo ibufashe kwishyurwa iyo myenda mu rwego rwo kugira ngo na byo byishyure abo birimo ideni kandi n’abakozi bahabwe ibyo bemerewe, bityo birinde ko hazabaho «kurambirwa kwihangana ku bakozi», kuko bishobora gusubiza inyuma serivise zatangirwaga muri ibi bitaro.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze, Dr Anita Asiimwe yijeje ibi bitaro ko Minisiteri y’Ubuzima izi neza iki kibazo kandi ikaba yarateganyije ko umwenda ujyanye na Mutuelle de Santé uzishyurwa mu ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2013-2014, bitarenze ukwezi kwa Nzeri 2013.

Dr Asiimwe yongeye gushimira abakozi b’Ibitaro bya Kibogora uburyo bitwaye muri iki kibazo kandi bagakomeza gutanga serivise nziza no guharanira ko ibitaro byabo bikomeza kuba intangarugero.

Cyakora na bwo, ngo ideni rishobora kwishyurwa ibi bitaro mu kwezi kwa Nzeri 2013 ni irya gahunda ya Mutuelle ya mbere (bagitanga amafaranga 1000) ryo kuva mu mwaka wa 2009 kugeza 2011 rigera kuri miliyoni 165 z’amanyarwanda. Andi asigaye, nta gahunda ihamye iriho yo kwishyurwa, nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’ibi bitaro.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka