Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe n’ibya Faycal byasinyanye amasezerano y’imikoranire

Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe (RMH) byasinyanye amaserano y’ubufatanye n’ibya Faycal. Amasezerano y’imikoranire yasinwe kuri uyu wa Gatatu tariki 12/06/2013, azibanda mu guhererekanya abaganga no guhanahana ubunararibonye mu buvuzi.

Prof. Emile Rwamasirabo, umuyobozi w’agateganyo w’ibitaro bya Faycal, yatangaje ko ari ingenzi mu buvuzi kubaho ubufatanye, kuko mu Rwanda hari ikibazo cy’abaganga b’inaribonye.

Yagize ati: “Iyo rero tugiye kuvuga ngo abakora hano bagume hano ntibagire aho bajya na hariya gutyo n’ahandi gutyo usanga tutiha amahirwe ahagije yo kugira ngo dukore ku bantu benshi. Niyo mpamvu uyu muco wo gukorana hagati y’ibigo ni mwiza kandi turashaka ngo bizanakomeze ahubwo.”

Umuhango wo gusinya amasezerano hagati y'ibitaro bya Faisal n'ibya giririkare witabiriwe n'abakozi b'ibitaro byombi.
Umuhango wo gusinya amasezerano hagati y’ibitaro bya Faisal n’ibya giririkare witabiriwe n’abakozi b’ibitaro byombi.

Col. Ben Karenzi, uyobora ibitaro bya Gisirika by’u Rwanda, yatangaje ko hari byinshi biteguye kwigira ku bunararibonye bwa Faycal, birimo uburambe no kuba hari ibikoresho bimwe na bimwe ifite. Yemeza kandi ko nabo hari ibyo bizera ko bazafasha Faycal bitewe n’ubushobozi bafite.

Ubufatanye bwashyizweho umukono, harimo gufatanya mu kwigishanya, mu gutizanya ibikoresho bakoresha no gutizanya abaganga b’impugucye.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka