HVP Gatagara irasaba ubufatanye na Leta

Umuyobozi w’ibigo bya HVP Gatagara byita ku bafite umubuga mu Rwanda, Nkubili Charles, na Rev. Fr. Dr René Stockman uyoboye aba “Frères” b’urukundo ku isi, bashyize umukono ku masezerano azashyikirizwa Ministiri w’ubuzima; basaba Leta y’u Rwanda guteza imbere ikigo cya HVP Gatagara kiri i Gikondo mu mujyi wa Kigali.

Rev Stockman kandi ashima uruhare rwa Leta y’u Rwanda mu kwita ku bafite ubumuga, ariko ngo igomba gukomeza iyo gahunda, cyane cyane mu kwita ku buvuzi bw’abafite ubumuga batishoboye.

“Nkurikije ibyo nabonye hose muri Afurika, u Rwanda ni nimero ya mbere mu guteza imbere ubufatanye ndetse no kwita ku bikorwa biterwa inkunga n’aba ‘frères’ b’urukundo. Gusinya kuri aya masezerano ni ikimenyetso cy’ubwo bufatanye, ariko na none ubuvuzi bwose ku bafite ubumuga bugomba kwitabwaho”, nk’uko Fr. Rev. Stockman yavuze.

Fr. Rev. René Stockman na Charles Nkubili basinya ku masezerano asaba MINISANTE ubufatanye.
Fr. Rev. René Stockman na Charles Nkubili basinya ku masezerano asaba MINISANTE ubufatanye.

Yasabye ko Ministiri w’ubuzima nawe n’amara kwemeza ubwo bufatanye, ikigo cya HVP Gatagara Gikondo cyubatswe n’aba frères b’urukundo, kizashobora kwakira abafite ubumuga batishoboye, hagendewe ku bwishingizi bw’ubuvuzi (mituelle de santé), ndetse no kubabonera insimburangingo n’inyunganirangingo mu buryo bworoshye. Yijeje kandi ko azakomeza gushyigikira ubuvuzi bw’abafite ubumuga mu Rwanda.

“Hari abafite ubumuga benshi bativuza bitewe no guhenda kwa serivisi n’insimburangingo cyangwa inyunganirangingo”, nk’uko Umuyobozi wa HVP Gatagara mu Rwanda, Nkubili Charles yashimangiye, aho abatuye cyangwa baturiye umujyi wa Kigali bo bashobora kuba batorohewe, kuko ikigo kibegereye kibavura mu buryo buhenze.

Nteziryayo Jean Pierre, uyobora ikigo cya HVP Gatagara ishami rya Gikondo, yasobanuye ko insimburangingo zigurwa amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 800, inkoni y’abatabona ikagurwa amadolari y’amerika 150; n’ubwo ngo bihangana bagatanga izindi serivisi ku giciro gito, zirimo ubugororangingo n’uburezi bwihariye ku bana bafite ubumuga.

Abana bafite munsi y'imyaka itandatu, iyo bagaragaje imikorere y'ubwonko ituzuye neza ndetse n' ubumuga bw'ingingo, ngo baravurwa bagakira, nk'uko HVP Gikondo babigaragaza.
Abana bafite munsi y’imyaka itandatu, iyo bagaragaje imikorere y’ubwonko ituzuye neza ndetse n’ ubumuga bw’ingingo, ngo baravurwa bagakira, nk’uko HVP Gikondo babigaragaza.

“Nidufatanya na Ministeri y’ubuzima igiciro kizahinduka, bizafasha abakozi gukora neza kuko bazaba bahembwa na Leta, twasonerwa imisoro kandi Leta ikaduha abaganga b’inzobere”, nk’uko Nteziryayo yongeraho ko i Gikondo banafite ikibanza kinini cyajyamo ibikorwaremezo byateza imbere abafite ubumuga.

HVP Gatagara, ishami rya Gikondo, ni ikigo kimaze imyaka itatu gikora ubugororangingo butandukanye, kikanatanga insimburangingo n’inyunganirangingo, hamwe n’uburezi bw’abana bari munsi y’imyaka itandatu bagaragaza ibibazo by’imitekerereze n’imikorere bituzuye, aho babafasha gukangura ingingo n’imitsi y’ubwonko.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka