Aya makarita yahawe abatishoboye 230 bo mu Murenge wa Ruhashya n’abandi bo mu mirenge itandukanye igize akarere ka Huye.
Ndacyayisenga Vincent, Perezida w’inama y’ubutegetsi ya Caisse d’entraide, yavuze ko batanze iyi nkunga kuko biyemeje gufatanya n’Akarere ka Huye mu guteza imbere imibereho myiza, kuko ari ho bakorera.
Yunzemo ati “Buri mwaka tuzajya dukora igikorwa cyo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage”.
Yavuze kandi ko uretse amafaranga agera kuri miliyoni eshatu batanze, ari yo yavuyemo ubwishingizi mu kwivuza bw’abagera ku 1000 babushyikirijwe uyu munsi, caisse d’entraide yo muri kaminuza y’u Rwanda yanatanze amafaranga agera kuri miliyoni esheshatu mu kigega Agaciro Development Fund.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene, yasabye abashyikirijwe mituweri kongera imbaraga mu gukora, bakigira, ku buryo umwaka utaha bazabasha kwitangira amafaranga ya mituweri ubwabo, kuko ngo “ak’imuhana kaza imvura ihise.”
Abahawe amakarita ya mituweri na bo kandi, uretse kuba bishimira ubufasha bahawe, banafashe icyemezo cyo gukoresha imbaraga zabo zose kugira ngo ubutaha ntibazagombe gufashwa, ahubwo na bo bazabe babasha kwigurira mituweri.
Uwitwa Uwambajemariya Devota yagize ati “najyaga mpinga sineze bigatuma mpora mu bukene. Mpereye ku nama umuyobozi w’Akarere amaze kutugira yo kuzajya twifashisha ifumbire, ngiye gukora ntikoresheje maze umwaka utaha nzabashe kwitangira amafaranga ya mituweri.”
Uwambajemariya afite abana 6, kandi umugabo we yarapfuye. Ngo mbere yajyaga yirihira mituweri, ariko aho amafaranga aviriye ku 1000 akagera ku 3000 ku muntu, kuyabona byaramunaniye.
Caisse d’entraide ni ikimina cyashyizweho n’abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka w’1978. Kuva icyo gihe abakozi ba Kaminuza babishaka begeranya amafaranga, bakabasha kugurizanya kugira ngo biteze imbere.
Kuri ubu, uretse Kaminuza y’u Rwanda, harimo n’abakozi bo mu bindi bigo bitandatu ari byo IRST, Labophar, CHUK, CHUB, Mituweri ya Kaminuza na INMR.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwakoze igikorwa kiza mukomerezaho!Ibikorwa nkibi n’ibyagaciro gakomeye n’intambwe yo kwiyubaka mwubaka n’igihugu kandi mwiha n’agaciro.