Gutanga amaraso ku ngabo z’igihugu ni ikimenyetso cyo gukomeza kwitangira igihugu

Igikorwa abasirikare batangiye cyo gutanga amaraso muri iki cyumweru cyiswe “Army week,” barasabwa kugifata nk’umwe mu musanzu wabo wo guha amaraso igihugu, nk’uko babikoze mu rugamba rwo kwibohora.

Amaraso ingabo zizatanga ategerejweho gukomeza gufasha Abanyarwanda, nk’uko Gen. Augustin Turagara, umuyobozi w’ikigo cya gisilikare cya Kanombe yabitangaje ubwo yatangizaga ku mugaragaro iki gikorwa kuri uyu wa 24/06/2014.

Habanzaga gukorwa ibizami byinshi kugira ngo amaraso apimwe ubuziranenge.
Habanzaga gukorwa ibizami byinshi kugira ngo amaraso apimwe ubuziranenge.

Yagize ati “Mu Rwanda rwacu ntacyo tudashobora gukora kugira ngo ubuzima bw’Abanyarwanda bube bwiza. Ni muri urwo rwego twasabye ko ibyo twakora byose by’umusada habaho no gutanga amaraso yacu kugira ngo afashe abandi.

Ariko mujye mwibuka ko hari n’igihe mwayamenaga mu kigarama ukaba wanapfa n’amaraso yamenetse tukagushyingura bikarangira. None aya ni ukuyakuramo akaramira mugenzi wawe nawe ejo akazakuramira igihe uyakeneye.”

Abasirikare bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso ku bushake ari benshi.
Abasirikare bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso ku bushake ari benshi.

Ku ruhande rw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amaraso, iki gikorwa cya gisirikare kizongera ikigega cy’amaraso mu Rwanda, nk’uko byatangajwe na Dr. Gatare Swaibu uyobora iki kigo.

Yatangaje ko u Rwanda ruhagaze neza mu gutanga amaraso ariko hakiri intambwe igomba gukorwa kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, risaba ko byibura muri buri gihugu abantu 10 mu 1000 bagomba kuba batanga amaraso.

Abasirikari bato n'abakuru bitabiriye gutanga amaraso.
Abasirikari bato n’abakuru bitabiriye gutanga amaraso.

Mu Rwanda ho iki kigero kigeze ku bantu 4,5/1000 mu gutanga amaraso. Kugira ngo amaraso akenewe aboneke iyi iki kigo gifite gahunda yo kugera mu bigo byose byaba ibyikorera n’ibya Leta basaba amaraso.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Muri Intwari.

Pasi. yanditse ku itariki ya: 26-06-2014  →  Musubize

BARAMENYE ARIKO AMARASO BAJYE BAYAFATWA N’ABAGANGA B’ABANYARWANDA, HATO BATAZASHYIRAMO BA RUTUKU B’I BURAYI NA AMERIKA, INGABO ZACU BAKAZIKONGEZAMO VIRUS; ZIGATA UBWENGE CYANGWA ZIGAPFA URUHONGOHONGO. NYABUNA MINADEF MURABE MASO! WASANGA MU MINSI YA VUBA UGIYE KUMVA UKUMVA ABO BA RUTUKU NGO: REKA TUBAHE IMPANO Y’INSHINGE MUZAJYA MUKORESHA MU GIKORWA CYO GUFATA AMARASO ABASIRIKARE; MAZE BAKAZIKORANA IYO MUNGU, IKATUMARIRA ABANA. IBI NI UKUBYITONDERA, HATO INGABO ZACU BATAZAZISHEGESHA, MAZE FDLR IKABONA ICYUHO! WASANGA NO KUBURA KW’AMARASO ARIBO BABITEYE, KUGIRA NGO BAZABONE ICYUHO BACAMO!!! GEN. KABAREBE AND NYAMVUMBA, BE CAREFUL AND CARRY OUT THE BLOOD DONATION WISELY!!!

MUJYANAMA yanditse ku itariki ya: 24-06-2014  →  Musubize

nukuri RDF ni impano yagaciro kanini Imana yatwihereye kuko kugeza ubu ntacyo twabanganya umutekano ni wose ubuzima bwiza kurwana nibibazo byose byugarije abaturage RDF yabigize ibyayo , ibi nibyagaciro , kandi turabibubahira tukanabibakundira, muri abo kuvugwa ibigwi!

karenzi yanditse ku itariki ya: 24-06-2014  →  Musubize

ingabo zacu zihora zidushakira ibyiz gusa kandi dukomeje natwe kuzishyigikora

inyama yanditse ku itariki ya: 24-06-2014  →  Musubize

Imana ijye iha umugishaingabo zacu ntakindi nazisabira kuko ziritanga kando ibyo zakoze ntabwo zijya zibinanirwa kuba dufite nka RDF ni umugisha kuba nyarwanda bose.

Kaka yanditse ku itariki ya: 24-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka