Gusaba imbabazi bifasha uzaka n’uzitanga - Prof. Habimana

Mu bushakashatsi yakoze akabutangariza abari bitabiriye inama mpuzamahanga ku kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe yabereye muri Kaminuza y’u Rwanda tariki 18-19/9/2013, Emmanuel Habimana yagaragaje ko gusaba imbabazi byorohereza uzatswe ndetse na nyir’ukuzisaba.

Uyu mwarimu wigisha muri Kaminuza y’i Quebec à Trois-Rivières ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe (psychologie), yavuze ko mu bushakashatsi yakoze yifashishije abacitse ku icumu baba muri Canada, yasanze bose bifuza ko ababahemukiye babasaba imbabazi, kuko ngo ari cyo cyatuma bumva batuwe umutwaro bafite ku mutima.

Na none ariko avuga ko icyaruhura abacitse ku icumu ari ukubona ababahemukiye babasabye imbabazi babikuye ku mutima, atari ku bw’agahato. Ni na yo mpamvu asanga kumvisha abakoze Jenoside gusanga abo bahemukiye bakabasaba imbabazi ari cyo kigomba gukorwa.

Gusaba imbabazi na none ngo bigarurira ubumuntu uwahemutse. Prof Habimana ati “icyaha kitababariwe gishobora gutera ibindi byaha kuko nyir’ukugikora akomeza avuga ngo n’ubundi nta wuzamubabarira. Gutanga imbabazi biruhura uwahemukiwe n’uwahemutse.”

Prof. Emmanuel Habimana yigisha psychologie muri Canada.
Prof. Emmanuel Habimana yigisha psychologie muri Canada.

Kandi na none, ngo imbabazi zikiza uwahemukiwe zishobora no kwakwa n’umuvandimwe w’uwahemutse. Ngo ni na yo mpamvu mu Rwanda, umuntu wo mu muryango w’uwakoze Jenoside ashobora gusanga uwacitse ku icumu akamusaba imbabazi.

Aha Prof. Habimana ati “nubwo we aba ataramuhemukiye, ashobora kumwegera akamubwira ati ‘umuvandimwe wanjye yaraguhemukiye, njyewe ngusabye imbabazi’. Ibi bigarurira icyizere nyir’ugusabwa imbabazi kuko yumva ko byibura wa wundi we afite ubumuntu, kandi akumva ko atatereranwe, kuko no kubona ko abantu baguhemukiye bikaba ntacyo bibabwiye na byo byongera umutwaro wo ku mutima.”

Gusaba imbabazi no kuzitanga kandi bituma abantu bareka gukomeza gutekereza ku cyaha bakorewe cyangwa bakoze, ahubwo bagafata umwanya wo gutekereza ku bindi bifite akamaro. Ibi bituma buri wese ashobora gutera imbere kuko cya gihemu cyamutwaraga umwanya munini agitekerezaho.

Ikindi cya ngombwa mu gusaba imbabazi, ni uko uwahemutse afasha uwahemukiwe mu bibazo afite.

Prof. Habimana ati “tuvuge niba uwahemutse cyangwa uwo mu muryango we aturanye n’umukecuru wagizwe incike na Jenoside. Igihe umwana we agiye kuvoma amazi, akamubwira ko niba atuye amajerekani atanu abiri ayashyire wa mukecuru utakigira umuvomera, yajya gutashya bikaba uko, ibi bifasha wa mukecuru gukira igikomere yari afite ku mutima.”

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka