Giheke: Igipimo cy’ubwisungane mu kwivuza kiracyari hasi cyane

Umurenge wa Giheke mu Karere ka Rusizi ugiye kurangiza umwaka w’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza 2013-2014 uri ku mwanya wa nyuma na 53 % by’ubwitabire ku baturage muri urwo rwego, mu gihe mu yindi mirenge y’Akarere ka Rusizi iryo janisha riri ku rwego rushimishije.

Impamvu ubuyobozi bw’uyu Murenge wa Giheke butanga yatumye ubwitabire buba hasi cyane ngo ni uko igice cy’abaturage bawo batangiye amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza mu wundi murenge bahana imbibe wa Bushenge uri mu Karere ka Nyamasheke aho ngo abasaga 20% ariho bayatangiye ariko ishami ry’ubwisungane mu kwivuza ku kigo nderabuzima cya Bushenge rirabihakana.

Itegeko ry’ubwisungane mu kwivuza rivuga ko umuturage atangira umusanzu we aho abarurwa ariko akivuriza mu gihugu hose. Ibi bivuze ko iyo abaturage bose batangira umusanzu wabo mu murenge wa Giheke wari kuba ufite ikigereranyo cya 72 % nk’uko bitangazwa n’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri uyu murenge wa Giheke, Kamuzinzi Eric.

Umucungamutungo w’ishami ry’ubwisungane mu kwivuza ku kigo nderabuzima cya Bushenge Shyirambere Jean Damascene avuga ko ibi Atari byo, kuko ngo binabayeho bahita babibonera ku mibare yabo yahita izamuka cyane.

Cyakora Shyirambere avuga ko hatabura umuturage wihisha mu itsinda runaka ashaka kwivuriza mu Bushenge, cyane ko hari koko abaturge bamwe ba Giheke babona mu Bushenge ari ho hafi kubyerekeranye no kuhivuriza, bakanavuga ko ngo serivisi bahahererwa ziruta kure izo bahererwa mu bitaro bya Gihundwe mu karere ka Rusizi.

Mu gihe ubukangurambaga ku bwisungane mu kwivuza bw’umwaka utaha wa 2014-2015 burimbanije, birasaba ko Umurenge wa Giheke ushyirwamo imbaraga kuko 53 % urangizanyije uyu mwaka harimo n’abishyurirwa na Leta uri hasi cyane.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka