Gicumbi- Hari abakiri ku bwitabire bwa 30% gusa muri Mituweli

Imibare itangazwa n’abayobozi bo mu karere ka Gicumbi iragaragaza ko muri rusange kugera ubu abaturage batarenze 60% aribo bamaze gutanga amafaranga yo kwinjira muri gahunda y’Ubwisungane mu kwivuza bita Mituweli, ariko ngo hakaba hari n’imirenge ikiri ku gipimo cya 30%.

Ibi ngo biri guterwa n’ikibazo kinini gishingiye ku myumvire y’abutarage ikiri hasi aho bamwe mu bayobozi bavuga ko ngo abaturage banga gutanga umusanzu basabwa mu Mituweli bagatanga impamvu zitandukanye nk’uko bitangazwa n’ukuriye ubwisungane mu kwivuza mu karere ka Gicumbi bwana Higiro Damas.

Abamaze kwitabira Mituweli baba biteganyirije kuzavurwa igihe cyose baramuka bagize uburwayi
Abamaze kwitabira Mituweli baba biteganyirije kuzavurwa igihe cyose baramuka bagize uburwayi

Bwana Higiro avuga ko bamwe mu baturage bitwaza ko ngo izuba ryacanye ntibahinge ngo beze, abandi bakavuga ko Mituweli itabavuza aho ariho hose, ikindi ngo iyo umuntu atarwaye amafaranga ye aba apfuye ubusa n’izindi mpamvu. Uyu muyobozi avuga ko abafite imyumvire nk’iyi aribo bayikwiza no mu bandi baturage.

Bwana Higiro avuga ko aba baturage batuma akarere gasigara inyuma mu muhigo kiyemeje wo kwinjiza abagatuye muri Mituweli ku gipimo cya 100%. Kuri ubu ariko ngo ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi n’imirenge ikagize bwafashe ingamba zo gushakira umuti iki kibazo harimo iyo gushishikariza abaturage kwibumbira mu matsinda yo kugurizanya, ibi kandi ngo ababyubahirije babasha kwishyura Mituweli bitabagoye.

Abatuye mu tugari twa Musenyi na Nyarubuye mu murenge wa Mutete nibo bavugwa mu batarishyura amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza ku gipimo cyo hasi cyane, bakaba ngo bitwaza ko izuba ryacanye ntibahinge ngo beze kandi ubuhinzi ari bwo ngo bavanamo ifaranga.

Ngazarugo Appolinaire avuga ko byose biva mu bukene butuma bagira ikibazo cyo kubona amafaranga ahagije yo kwikenura mu rugo ngo bongereho ayo gutangira umuryango wose ubwisungane bwa Mituweli.
Aha ni naho hagaragarira ikibazo cy’imyumvire ikiri hasi ku bijyanye no kumenya akamaro ka Mituweli no kumenya kwiteganyiriza.

Kugeza mu mpera z’icyumweru gishize, umurenge wa Mutete wari ukiri ku gipimo cya 28.9% kandi ngo hari indi mirenge muri Gicumbi nayo ikiri ku gipimo cyo hasi.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka