Gicumbi: Abari mu kato bavuga ko bafashwe neza nk’abari iwabo

Abaturutse hirya no hino mu bihugu bikikije u Rwanda bacumbikiwe mu Karere ka Gicumbi mu gihe cy’iminsi 14 mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19, bavuga ko bafashwe neza kandi ko babayeho nk’abari iwabo.

Umwe mu bahawe iminsi 14y'akato mu Karere ka Gicumbi
Umwe mu bahawe iminsi 14y’akato mu Karere ka Gicumbi

Muri abo baturage, harimo abanyamahanga babiri baturuka mu gihugu cya Uganda, mu gihe abandi ari Abanyarwanda biganjemo ab’igitsina gabo.

Bamwe muri bo baganiriye na Kigali Today, baremeza ko uburyo bafashwe muri ayo macumbi ari bwiza kuko bahabwa byose, haba amafunguro, byaba ibibafasha kwidagadura no kumenya amakuru anyuranye.

Niho bahera bemeza ko bafashwe neza nk’abari mu ngo zabo nk’uko umwe muri abo bagande babiri wari usanzwe akorera umwuga w’ubushoferi mu gihugu cye abivuga.

Agira ati “Hano turi, twakiriwe neza cyane kandi tumeze neza, dufashwe neza cyane, amafunguro meza turayabona, duhabwa ibyangombwa byose, abaganga baratwitaho. Nta kibazo na kimwe dufite kuko nta kintu tubuze ntaho dutandukaniye n’abari mu ngo zabo”.

Umusore w’Umunyarwanda waturutse mu gihugu cya Kenya, ati “Ubuzima tubayemo ni bwiza cyane, nubwo turi mu kato dufashwe neza nk’abari iwabo. Nasangiza abantu bari hanze ko ubuzima tubayemo hano ari bwiza butandukanye n’uko wenda twari kuba turi hanze, nashima ko abantu bari hano nta n’umwe urwaye”.

Akomeza agira ati “Uburyo tubayeho, igihugu cyacu kitwitayeho cyane. Mu gitondo turafata ifunguro ry’icyayi amagi n’imbuto, saa sita bakaduha ibyo kurya na nimugoroba, tukaryama ahantu heza, tukagira umwanya wo kuganira na bagenzi bacu.

Ni yo mpamvu tubara ko ubuzima turimo ari bwiza cyane nk’aho turi iwacu mu rugo. Icyiyongeyeho dufite interineti, dufite amatelefoni, dufite televiziyo turebaho amakuru, amakuru yose yo mu gihugu cyacu tubasha kuyakurikirana”.

Abo bari mu kato mu Karere ka Gicumbi, mu byo batangarije Kigali Today, bakomeje kugaruka ku butumwa bukangurira abaturuka hanze baza mu Rwanda, kubanza kwimenyekanisha bagapimwa bagafata n’iminsi ikwiye yo kujya mu kato mbere y’uko bajya mu miryango.

Umwe ati “Uyu munsi njyewe nzi uko ubuzima bwanjye bumeze, kubera ko dufite abaganga bakurikirana ubuzima bwacu. Ariko wa wundi uri hanze ntabwo azi uko ubuzima bwe bumeze. Ndasaba umuntu wese waza aturutse hanze kwimenyekanisha akegera inzego z’ubuzima kuko njye uri hano mu kato, nzi ubuzima bwanjye ariko we ntabwo azi uko ubwe bumeze”.

Umugore w’Umunyarwanda waturutse muri Uganda ati “Nta buzima bubi nahuye na bwo hano mu kato, meze neza icyo nshaka cyose ndakibona, ibyo kurya byiza kandi bihagije turabihabwa. Ubutumwa natanga ku Banyarwanda bataha ni uko babanza kunyura hano kugira ngo umuntu arinde ubuzima bwe n’ubwa bagenzi be”.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Byumba biri kwita ku buzima bw’abo bantu, Dr. Ntihabose, avuga ko ubuzima bw’abo baturage bose bumeze neza, haba mu rwego rw’ubuvuzi no mu rwego rw’imibereho isanzwe.

Agira ati “Bitaweho neza, icyo twakoze dufatanyije n’akarere ni uko buri wese yahawe icyumba cye, kuko ni yo mabwiriza kujya mu cyumba cyawe ugakoresha ubwiherero bwawe wenyine, isuku ukayikorera iwawe waramuka ugize nk’ikimenyetso cyo gukorora cyangwa ugize ikindi kibazo bikaba biri mu cyumba cyawe”.

Dr. Ntihabose umuyobozi w'Ibitaro bya Byumba
Dr. Ntihabose umuyobozi w’Ibitaro bya Byumba

Arongera ati “N’uwagira ikibazo cyo kugaragaraho uburwayi atakwanduza abandi kuko baba bashyizwe mu kato. Akarere karigoye karabagaburira babona icyayi mu gitondo, bararya saa sita na nimugoroba, bashyiriweho na televiziyo bashobora kwicara mu cyumba bakaba bareba, ariko bashyiriwemo n’intera ya metero nk’uko tubibwirwa mu mabwiriza duhabwa n’ubuyobozi, ibyo byose barabikorerwa kugira ngo iyo minsi 14 y’akato itazababera iminsi yo kwiheba no kwitekerezaho”.

Aba mbere bacumbikiwe bakiriwe ku itariki 22 Werurwe 2020, aho uje wese batangira kumubarira minsi amaze kugira ngo bamenye igihe azuzuriza iminsi 14 yagenwe.

Dr. Ntihabose avuga ko hari bamwe bagiye bagerageza gushaka kunyura inzira zitemewe, aho yashimiye abayobozi b’inzego z’ibanze kuva ku masibo n’imidugudu bagiye batungira agatoki ubuyobozi ubonetse, inzego z’umudugudu zikamwohereza agashyirwa mu kato.

Dr. Ntihabose arasaba imiryango y’abafite abantu mu kato kwihangana bagategereza iyo minsi 14 abantu babo bazamara kugira ngo babe bataha.

Avuga ko abo bari mu kato boroherejwe kuvugana n’imiryango yabo aho ukeneye kuvugana n’imiryango ye ahabwa uburyo bwo kubavugisha kuri telefoni.

Abo bari mu kato mu Karere ka Gicumbi, bacumbikiwe mu ma site atanu anyuranye, ariyo EAR Byumba, Centre Pastoral ya Paruwasi Gatolika Cathedral ya Byumba, Centre d’Accueil FIAT ya Paruwase Gatolika Cathedral ya Byumba, EAR Karambo Guest house na TVET Kageyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka