Mukamana Brigitte wo mu Murenge wa Rwimbogo, avuga ko mu mwaka ushize yanze gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, kuko yabonaga nta vuriro rimwegereye.
Mukamana avuga ko icyo kibazo atariwe wenyine ugifite kuko ngo yari agihuriyeho n’abaturanyi be, ndetse n’abatuye mu Mirenge ya Gasange na Kageyo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bumaze kubona icyo kibazo, bwabubakiye Poste de santé ya Rwimitereri ari nayo kuri ubu ibafasha mu gihe bagize ikibazo cy’uburwayi.
Umukozi w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe ubuzima, Uwizeyimana Jean Bosco, avuga ko kuri ubu batangiye gukemura icyo kibazo bifashishije ubukangurambaga, ku buryo abaturage bamaze gusobanukirwa n’ibyiza byo kwitabira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza.
Uwizeyimana yagize ati “ugereranyije no mu minsi yashize ubona abaturage bari kugenda babyumva kubera ko ubuyobozi bwakajije ubukangurambaga nubwo hari abakibyirengagiza ku bushake”.
Kuri ubu abaturage bo mu Karere ka Gatsibo bamaze kwitabira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza kugera ku kigereranyo cya 64,8%, akaba ari nako kari ku mwanya wa nyuma mu tundi twose.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|