Gatsibo: Abajyanama b’ubuzima mu mirenge bahawe amashimwe

Abajyanama b’ubuhinzi bo mu Mirenge 14 y’Akarere ka Gatsibo bahawe amashimwe kubwo ibikorwa by’indashyikirwa bakora. Muri iki gikorwa buri wese yashyikirijwe igare, aya magare akazajya abafasha mu kazi kabo ka buri munsi.

Nk’uko bitangazwa n’aba bajyanama b’ubuzima ingingo bibandaho mu guhindura imyumvire ya bagenzi babo ni ugukora ubukangurambaga babashishikariza kwitabira gahunda z’ubuzima zirimo ubwisungane mu kwizuva, kubyara abo bashoboye kurera, indyo yuzuye n’izindi.

Umwe mu bahembwe witwa Nkurunziza Jean Dedieu wo mu kagari ka Rugarama mu Murenge wa Rugarama, avuga ko babona imyumvire yabo bashinzwe imaze guhinduka ku buryo bushimishije ugereranije na mbere.

Nkurunziza akomeza avuga ko ibi babigaragarijwe n’uko ubu abaturage bamaze kumva akamaro k’ubwisungane mu kwivuza ngo bikaba byaratumye ntawe ukirembera mu rugo, kandi ngo abenshi bamaze kumenya akamaro ko kurya indyo yuzuye ku buryo muri buri rugo usanga baritabiriye gahunda y’uturima tw’igikoni.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Uwimpuhwe Esperence, asaba aba bajyanama kwifashisha izi nyoroshyangendo mu kunoza servisi batanga aho batuye.

Ibi bihembo byahawe aba bajyanama b’ubuzima mu Karere ka Gatsibo, byatanzwe ku nkunga y’Akarere n’umuryango wa gikirisitu utegamiye kuri Leta World Vision, uyu muryango ukaba usanzwe ari umwe mu bafatanyabikorwa b’aka Karere.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka