Gakenke: Kutamenya amarenga ni imbogamizi mu gutanga serivisi z’ubuvuzi ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga uzaba tariki 03 Ukuboza uyu mwaka, Komisiyo y’Igihugu y’Abafite Ubumuga yagiranye ikiganiro n’abaforomo n’abaganga bo mu Karere ka Gakenke baganira ku nzitizi z’abafite ubumuga mu rwego rw’ubuzima.

Mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 27/11/2013, bagaragaje ko kutamenya amarenga akoreshwa n’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bibagora kubaha serivisi zo kwa muganga uko bikwiye.

Abakozi ba Komisiyo y'Abafite ubumuga n'ab'akarere ka Gakenke mu kiganiro.
Abakozi ba Komisiyo y’Abafite ubumuga n’ab’akarere ka Gakenke mu kiganiro.

Dr. Mutaganzwa Avite, Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruli, avuga ko bigorana kugirana ikiganiro na bo igihe baje kwa muganga kubera kutamenya imvugo y’amarenga, ngo ibyo bakora bisa nk’aho babashakisha icyo barwaye.

Ati: “Abafite ubumuga bwo kutavuga, abafite ubumuga bwo kutumva tugira ikibazo kuko mu kiganga ntitwiga amarenga…kugira ngo unasuzume umuntu ugomba kumusuzuma yakubwiye aho ababa nawe yagize icyo akubwira.

Aho uba usa naho urimo gushakisha kandi ntabwo ari byiza mu buganga, icyo umurwayi akubwiye ugomba kugitega amatwi kuko umubiri we ni wo ubaba ntiwamenya icyo umuntu arwaye atakubwiye cyangwa atakweretse…”.

Dr. Mutaganzwa Avite, Umuyobozi w'Ibitaro bya Ruli asaba ko abafite ubumuga bwo mu mutwe bajyanwa kwa muganga.
Dr. Mutaganzwa Avite, Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruli asaba ko abafite ubumuga bwo mu mutwe bajyanwa kwa muganga.

Ku bafite ubumuga bw’ingingo n’ubugufi bukabije [ibikuri] bagira ikibazo cyo kugera ahatangirwa serivisi mu bigo nderabuzima n’ibitaro kubera inyubako zifite amasikariye, ubwiherero, ubwihagarikiro [urinoirs] n’ibindi bitajyanye n’ubumuga bafite.

Mme Sylvie Nyirabugenimana, umukozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Abafite Ubumuga ushinzwe itumanaho ridaheza, yizeza ko bafite gahunda yo guhugura umukozi umwe mu buri kigo nderabuzima ku bijyanye n’imvugo y’amarenga nyuma yo gukora ubushashatsi kuri iyo mvugo kuko itandukana hakurikijwe uduce.

Yasabye abo bayobozi kwita ku bafite ubumuga igihe bubaka bagateganya n’inzira yabo, bagateganya kandi ubwiherero bujyanye n’abafite ubumuga hamwe n’ibikoresho by’ibanze nk’intebe n’ameza.

Nyirabugenimana yibukije ko abafite ubumuga bwo mu mutwe na bo bagomba kwitabwaho, bakavurwa kimwe nk’abandi kandi bakarindwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina igihe cyose bagize uwo bakira utwite bakabimenyesha inzego zibifite ubushobozi kugira ngo ababikoze bakurikiranwe.

Iyo abafite ubumuga bwo mu mutwe bajyanwe kwa muganga baravurwa bakaba abantu bazima, ariko ikibazo ni uko imiryango yabo kenshi na kenshi ibatererana, bityo ngo hakenewe kwigisha bakamenya ko ari bantu nk’abandi; nk’uko Dr. Mutaganzwa yakomeje abishimangira.

Abayobozi b'ibigo nderabuzima byo mu karere ka Gakenke bitabiriye ikiganiro.
Abayobozi b’ibigo nderabuzima byo mu karere ka Gakenke bitabiriye ikiganiro.

Yatangaje ko abafite ubumuga bwo mu mutwe bitabwaho ari uko hari ikibazo bateye kandi aho u Rwanda rugeze nta bantu nk’abo bari bakwiye kuba bandagaye hirya no hino bagombye kujyanwa kwa muganga bakabavura kuko Leta yabahaye byose birimo imiti n’abakozi.

Mu ntumbero yo kwitegura umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga uzizihizwa tariki 03/12/2013 mu Murenge wa Ngoma, Akarere ka Huye, Komisiyo y’Abafite Ubumuga yateguye icyumweru cyatangiye tariki 24/11-03/12 harakorwa ibiganiro, imikino ngororangingo no kumurika imideri bizaba tariki 01/12/2013 muri Hoteli Serena byose bigamije gukora ubuvugizi kugira ngo inzitizi bahura nazo ziveho.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka