Gakenke: Abaturage bakangukiye gutanga mitiweli kubera ubuyobozi

Nyuma y’uko akarere ka Gakenke kahembwe abayobozi b’imidugudu bahize abandi mu gushishikariza abaturage gahunda za Leta zirimo umuganda, mitiweli, n’izindi mu mwaka ushize, ubu bamwe mu bayobozi bafite ishyaka ryo gukora cyane kugirango nabo bazegukane ibyo bihembo.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Mazinga, Akagali ka Rusagara, avuga ko nawe ashaka kuzahembwa uyu mwaka. Kubera iyo mpamvu, yatangiye gushishikariza abaturage ayobora gutanga mitiweli hakiri kare none hasigaye ingo nke.

Agira ati: “….nagenzuye nsanga ubu hasigaye ingo 22 mu ngo 107 ariko nazo ziragabanuka. Mu kwezi kwa Gatandatu, habayeho guhembwa kw’abayobozi b’imidugudu b’indashyikirwa….nanjye navuze ko byanze bikunze icyo gihembo cyahembwe abayobozi nanjye ngomba kukibonaho umwaka utaha wa 2013-2014.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ati: “twakoresheje imbaraga zirenze izo twakoresheje mu mwaka washize.” Yemeza ko ukwezi kwa cyenda kurangira abaturage be bose bamaze gutanga ubwisungane magirirane mu kwivuza buzwi nka mitiweli.

Umuyobozi w'umudugudu (Uwambere uhereye ibumoso) n'abandi baturage.
Umuyobozi w’umudugudu (Uwambere uhereye ibumoso) n’abandi baturage.

Abayobozi b’imidugudu bashyikirijwe ibihembo umwaka ushize bahawe amagare, radiyo n’ibikoresho byabafasha kubungabunga umutekano nka terefone n’amasitimu yo gucanga.

Abaturage bamaze kumva ubwiza bwa mitiweli nubwo ngo yazamuwe ikagera ku bihumbi bitatu. Uwimana, umubyeyi w’abana barindwi yemeza ko yakwemera kuburara ariko agatanga mitiweli kugira ng abana be babashe kwivuza.

Undi muturage witwa Ingabire Tharcisse avuga ko aba mu ba mbere mu gutanga mitiweli bitandukanye na mbere yaseta ibirenge mu kuyitanga.

Gahunda yo gushishikariza abaturage gutanga mitiweli ku gihe yatangirijwe mu mudugudu wa Mazinga ku rwego rw’akarere mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka, bikaba ari byo bitanze umusaruro.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka