Gahini: Abajyanama b’ubuzima barifuza inyoroshyangendo kugira ngo babashe kunoza akazi ka bo

Abajyanama b’ubuzima bo mu murenge wa Gahini mu karere ka Kayonza ngo baramutse babonye inyoroshya ngendo barushaho kunoza akazi ka bo, nk’uko bivugwa na Tuyisenge Emmanuel uhagarariye abajyanama b’ubuzima muri uwo murenge.

Tuyisenge avuga ko hari abajyanama b’ubuzima bakora ingendo ndende kugira ngo babashe kugera ku bitaro bya Gahini aho baba bagomba gukurikirana abarwayi bashinzwe, bigatuma batabakurikirana neza kubera ikibazo cy’ingendo.

Ati “Hari umujyanama w’ubuzima ukora ibirometero bigera kuri 40 kugira ngo agere ku bitaro. Habonetse uburyo bwo kuborohereza byabafasha cyane n’akazi kakagenda neza”.

Ubwo yagezaga icyifuzo cy’abajyanama b’ubuzima bo mu murenge wa Gahini ku munyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuzima, Anita Assimwe, tariki 18/07/2013, Tuyisenge ntiyavuze ngo yerure ubwoko bw’inyoroshyangendo abajyanama b’ubuzima bifuza kugira ngo akazi ka bo kagende neza.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ubuzima n'umuyobozi w'ibitaro bya Gahini bumva ibyifuzo by'abajyanama b'ubuzima.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima n’umuyobozi w’ibitaro bya Gahini bumva ibyifuzo by’abajyanama b’ubuzima.

Cyakora bamwe mu bo twavuganye bavuga ko batayobewe uko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze, bityo bakaba ba takwifuza ibidashoboka. Bavuze ko bashima agahimbazamusyi bagenerwa na Leta kubera akazi bakora, ariko nanavuga ko baramutse babonye nibura amagare byabafasha kuko bitangana n’uko umuntu yakora ibyo birometero byose agenza amaguru.

Nta gisubizo kitaziguye umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuzima yatanze gisubiza icyifuzo cy’abo bajyanama b’ubuzima. Gusa avuga ko ibyo byose bisabwa guteganywa mu ngengo y’imari, hakazabaho kureba niba amafaranga yaboneka kugira ngo izo nyoroshyangendo ziboneke.

Akarere ka Kayonza gaherutse guhemba amagare abajyanama b’ubuzima bitwaye neza kurusha abandi. Abahawe ayo magare bavuga ko hari icyo yabafashije ku buryo bisigaye biborohera gukora akazi ka bo ugereranyije na mbere batarabona ayo magare, nk’uko bivugwa na bamwe mu bayahawe.

Ayo magare yatanzwe mu kwezi kwa 06/2013 muri gahunda y’ukwezi kw’imiyoborere myiza, ahabwa abajyanama b’ubuzima 50 kuko hagiye hatoranywa umwe muri buri kagari.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka