Dufitiye icyizere Leta yacu ntiyazana ibyateza ikibazo – Abakingiwe COVID-19

Mu gikowa cyo gukingira Covid-19 mu Karere ka Bugesera, hateguwe ahantu 16 ho gukingirira abantu bari mu byiciro bitandukanye batanga serivisi zisaba guhura n’abantu benshi. Aho abantu bikingiriza ni ku bitaro by’Akarere ka Bugesera ndetse no ku bigo nderabuzima 15 bibarizwa muri ako Karere.

Umuyobozi w’ibitaro by’Akarere, Dr Rutagenywa William, yasobanuye ko abakingiriwe ku bitaro by’Akarere kuri uyu munsi wa mbere wo gukingira ari abakozi bo kwa muganga, abajyanama b’ubuzima, n’abakozi b’Akarere. Biteganyijwe ko muri rusange muri iki cyiciro cya mbere cyo gukingira Covid-19 kimara iminsi ibiri, mu Karere ka Bugesera hazakingirwa abantu basaga ibihumbi bitanu (5586), kandi ngo abantu baritabira kwikingiza nta kibazo.

Bamwe mu baje kwikingiza Covid-19 bavuga ko bari bafite impungenge zo kurwiteza kubera ibyo bumvaga abantu baruvugaho, ariko ngo bafite icyizere ko nta kibazo rwabatera kuko inzego z’ubuzima zabanje kurugenzura.

Uwitwa Ntaganda Jean Aristarque, ni umwe mu bakozi b’Akarere ka Bugesera bamaze kwingiza Covid-19. Avuga ko mbere yumvaga urwo rukingo rumuteye impungenge, kubera ibyo yumvaga baruvugaho.

Yagize ati “Bamaze kunkingira, ndumva meze neza, ndi mu bantu bari bafite impungenge kuri uru rukingo kubera ibyo nabonaga ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko uru rukingo rutuma umuntu atakaza ubumuntu, niba yizeraga Imana, ntakomeze kuyizera n’ibindi, kandi njyewe ikintu cyankuramo kwizera Imana cyaba kimbangamiye. Icyantinyuye nkaza kurwiteza ni icyizere mfitiye ubuyobozi bwacu, kandi maze iminota 15 badusaba gutegereza ndumva nta kibazo mfite. N’abandi nabakangurira kudatinya ibivugwa bakikingiza, kuko kurwara Covid-19, birakomeye kurusha ibibazo bavuga byaturuka ku rukingo”.

Umubyeyi witwa Umwali Denyse na we uri mu bakingiwe kuri uyu wa Gatanu, yagize ati “Uru rukingo, ni kimwe n’izindi ntirukwiye gutera abantu ubwoba, kuko n’ubundi dusanzwe dukingiza abana, natwe iyo dutwite hari inkingo duhabwa, kandi nta kibazo ziradutera, ubwo rero nta mpungenge rukwiye gutera kuko ruziye kuturinda, ntacyo rutwaye”.

Bukunzi Emile ni umukozi w’Akarere ka Bugesera ushinzwe ibidukikije. Na we ari mu bikingije akaba avuga ko yumvaga afite impungenge nyuma yo kubona impapuro zuzuzwa mbere yo gukingirwa,kuko ngo yumvaga ari ibintu biteye ubwoba, ariko nyuma yo kubona abamaze gukingirwa bagaruka baseka, baganira nta kibazo, na we ngo impungenge zagiye zishira.

Yagize ati “Kubona abava kwikingiza bameze neza, baseka nta kibazo, byamaze impungenge nari mfite. Ubu ndishimye nkingiwe. Izi nkingo zavuzweho byinshi ku mbuga nkoranyambaga, ko zihindura imimerere y’umuntu n’ibindi, ariko abantu bahumure, Leta ntiyatuzanira ibintu itekereza ko byateza ikibazo abaturage”.

Dr Rutagengwa uyobora ibitaro by’Akarere ahumuriza abafite ubwoba bw’urwo rukingo, ati “Abamaze gukingirwa nta n’umwe wagize ikibazo, urebye aho bategerereza iminota 15 nyuma yo gukingira, baraganira nta kibazo bafite, agashinge gakoreshwa mu gukingira ni gato cyane ntikababaza, kandi n’abaganga bakingira bafite ubunararibonye, n’ubwo hari abantu batinya inshinge gusa. Ibivugwa ko urukingo rwa Covid-19 rwaba rugira ingaruka ku buzima ni ibihuha, kuko ubu umuntu yicara iwe agahimba ikintu agashyira ku mbuga nkoranyambaga, ariko inzego zibishinzwe zabanje kumenya ubuziranenge bw’izo nkingo mbere.”

Yongeyeho ati “Hari ikigo gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa, hari ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima(OMS), n’abazikora kandi baba bazigerageje ku buryo ziba zizewe, hari ibitaramenyakana kuri izo nkingo kuko ni iza vuba, ariko muri rusange nta kibazo.”

Rurangwa Clement ukora muri Farumasi y'Akarere ka Bugesera akingirirwa ku kigo nderabuzima cya Nyamata
Rurangwa Clement ukora muri Farumasi y’Akarere ka Bugesera akingirirwa ku kigo nderabuzima cya Nyamata

Dr Rutagengwa avuga ko kuba hari abatangiye gukingirwa bitavuze ko ingamba zo kwirinda zikwiye guhagarara kuko ngo abamaze gukingirwa ari bakeya cyane ugereranyije n’abatarakingirwa.

Yagize ati “Birumvikana ko hari ababyibwira batyo, ko niba inkingo zabonetse ingamba zo kwirinda zigiye kuvaho, kandi ni byo twifuza ko icyo gihe cyazagera icyorezo kikarangira abantu bakabaho mu mudendezo, ariko nk’uko Minisitiri w’Ubuzima yabivuze, nibura 60% by’Abanyarwanda nibamara gukingirwa, icyo gihe bazareba niba ingamba zo kwirinda zakomeza,naho ubu abakingiwe baracyari bakeya cyane,ni ugukomeza kwirinda”.

Ndayisabye Viateur ushinzwe ubuzima mu Karere ka Bugesera, avuga ko igikorwa cyo gukingira Covid-19 cyatangiye ariko kitarangiye. Yavuze ko icyiciro cya mbere cyo gukingira kirangirana n’iminsi ibiri, ariko ngo uko inkingo zizajya ziboneka, bazajya bategura gahunda yo gukingira, bakurikije uko ibyiciro by’abantu bafite ibyago byo kwandura cyane bikurikirana, kuko ngo mu gutegura ababanza guhabwa inkingo barebye abahura n’abantu bafite ibyago byinshi kwandura icyo cyorezo bitewe n’akazi bakora cyangwa ikigero cy’imyaka barimo ndetse n’uko ubuzima bwabo busanzwe buhagaze.

Ku bitaro by'Akarere ka Bugesera abamaze gukingirwa babanzaga gutegereza iminota 15 kugira ngo babanze bamenye niba nta kibazo noneho nyuma bakabona gutaha
Ku bitaro by’Akarere ka Bugesera abamaze gukingirwa babanzaga gutegereza iminota 15 kugira ngo babanze bamenye niba nta kibazo noneho nyuma bakabona gutaha
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nti meanshubije uko umuntu amenya aho agomba kujya jeikingixa; nuko yamenya niba yaratoranyijwe!

Kabuye yanditse ku itariki ya: 5-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka