Dr Anita ASIIMWE yemeye ubuvugizi kugira ngo ibitaro bya Muhororo byagurwe

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuzima Rusange n’Ubuvuzi bw’Ibanze muri minisiteri y’Ubuzima, Dr Anita Asiimwe, yasuye ibitaro bya Muhororo byubatse mu murenge wa Gatumba mu karere ka Ngororero abyemerere kuzakora ubuvugizi ngo byagurwe.

Mu bibazo byagaragajwe n’ubuyobozi bw’Akarere hari icy’inyubako zishaje kandi zidahagije. Uyu muyobozi yavuze ko bitarenze ukwezi kwa 5/2014 hari itsinda rizasura ibitaro hagamijwe kureba icyakorwa hakazakurikiraho gukora inyigo.

Muri urwo ruzinduko yakoze kuwa 30/04/2014 Dr Asiimwe yabanje gusura serivisi zinyuranye mu bitaro aho yashimye isuku iharangwa nko mu nzu y’ababyeyi (maternité) n’ahandi nubwo zimwe mu nyubako z’ibitaro zishaje cyane kandi zikaba ari ntoya nta bwinyagamburiro kuko zubatswe mu mwaka w’1952.

Dr Asiimwe mu cyumba abana barwariramo (pediatrie) mu bitaro bya Muhororo.
Dr Asiimwe mu cyumba abana barwariramo (pediatrie) mu bitaro bya Muhororo.

Mu kiganiro yagiranye n’abakozi b’ibitaro n’abajyanama b’ubuzima, Dr Asiimwe yabashimiye ubwitange bagaragaza mu kazi kabo, imikoranire hagati yabo n’izindi nzego. Ibi ngo bituma barangiza neza inshingano zabo zitoroshye mu kubungabunga ubuzima bw’abaza babagana.

Yongeye kwibutsa abakozi b’ibitaro ko bagomba kwibuka kwihuta mu byo bakora no kutarangara mu rwego rwo kurushaho gutanga serivisi zinogeye ababagana. Yagize ati “kuba nk’abahira mu nzu no gupfunda imitwe ahashoboka hose igihe ari ikibazo cy’ubuzima kigomba gukemuka”.

Yashimye uburyo abarwayi baje kwivuza bakirwa asaba ko hajya hategurwa inyigisho zitandukanye z’ingenzi bahabwa bakigera ku ivuriro (kugira isuku mu rwego rwo kwirinda indwara ziterwa n’isuku nke, kuboneza urubyaro n’ibindi).

Abajyanama b'ubuzima bakiranye umudiho Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuzima Rusange n'Ubuvuzi bw'Ibanze, Dr Anita Asiimwe.
Abajyanama b’ubuzima bakiranye umudiho Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuzima Rusange n’Ubuvuzi bw’Ibanze, Dr Anita Asiimwe.

Ibitaro bya Muhororo biha serivisi abaturage bagera ku 175.000, bifite abakozi 93 barimo abaganga 8, abaforomo n’ababyaza 45, abatekinisiye 15 n’abandi 25 bashinzwe imirimo inyuranye. Byakira hagati y’abarwayi 36 na 40 ku munsi. Serivisi zose ziteganijwe gutangwa n’ibitaro ziratangwa mu bitaro bya Muhororo.

Nshimyumuremyi Jean Pierre/PRO Ngororero District

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka