Cyumba: Ikigo nderabuzima cyagobotse ababyeyi bakoranga ingendo bajya kubyara

Nyuma yo kubona ikigo nderabuzima mu murenge wa Cyumba wo mu karere ka Gicumbi abagore bajyaga kubyara ndetse n’abandi barwayi bavuga ko kibagobotse urugendo rurerure bakoraga bajya kwivuza kure y’aho batuye.

Abaturage bavuga ko mbere bakoraga urugendo rurerure bajya kwivuza mu murenge wa Manyagiro ubu baka baruhutse izo ngendo bakoraga zirenga ibirometero 5 n’amaguru; nk’uko Nyiramana Odette abivuga.

Usibye serivisi iki kigo nderabuzima giha abakigana abaturage basanga bari bakwiye guhabwa n’abaganga b’inzobere kuko ngo iyo ugezeyo warembye cyangwa wavunitse igufa batabasha kukuvura ahubwo bahita bohereza umurwayi ku bitaro bikuru bya Byumba; nk’uko Nyiranzabino Athanasie abivuga.

Iki kigo nderabuzima nicyo cyubakiwe abaturage mu murenge wa Cyumba.
Iki kigo nderabuzima nicyo cyubakiwe abaturage mu murenge wa Cyumba.

Ati “cyaratugobotse pe ariko iyo uje warembye bahita bakohereza ku bitaro bikuru bya Byumba ndetse mbona uje wavunitse bahita batumizaho ingobyi y’abarwayi ikakujyana.”

Iki kigo si ugufasha abarwayi gusa ahubwo hari n’abo cyatumye babasha kwiteza imbere kuko bakibonyeho akazi ubwo cyubakwaga bakabasha gufunguza amakonti yo kuzigamaho mu murenge SACCO.

Ndaruhutse Francois we ngo mu mafaranga yahakoreye yaguzemo amatungo yo korora abasha kwiteza imbere.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka