CHUK yatangiye gukemura ikibazo cy’umubare munini w’abarwayi bakenewe kubagwa

Ibitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), byatangiye kwegereza serivisi z’ubuvuzi abarwayi bafite gahunda yo kubagwa ariko kubera ubwinshi bwa bo bakamara igihe bategereje ko babagwa.

Kuri uyu wa mbere tariki 15 Kamena 2015, nibwo iki gikorwa cyatangiriye mu bitaro bya Ruhengeri.

Dr. Theobald Hategekimana, umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya CHUK yavuze ko ibitaro ayobora bifite ikibazo cy’ingutu byo kwakira 75% by’abarwayi bafite uburwayi bukomeye, kandi ibitaro bidafite ubwo bushobozi bigatuma abarwayi babana benshi by’umwihariko abafite uburwayi bukenewe kubagwa.

Abaganga bafite ubumenyi mu kubaga baracyari bake ngo ni byo bitera umubare munini w'ababa bategereje kubagwa.
Abaganga bafite ubumenyi mu kubaga baracyari bake ngo ni byo bitera umubare munini w’ababa bategereje kubagwa.

Ubundi burwayi buvurirwa mu bitaro by’uturere ariko kubera abaganga bake bafite ubumenyi bwo kubaga ngo usanga hari umubare munini w’abarwayi bafite ikibazo cyo kubagwa bategereje.

Yagize ati “Umuganga ni yo yavura ibintu byo kubaga ugomba kuba warabyigiye warize kubaga cyangwa warakoranye n’abantu babizi bakabikwigisha …ibyo rero bigifite imbogamizi kuko abaganga bazi kubaga ni bake cyane.”

Dr. Hategekimana akomeza avuga ko ari yo mpamvu batekereje kwegereza iyo serivisi abarwayi. Abaganga ba CHUK bazabaga abarwayi 468 mu bitaro by’uturere bya Musanze, Nyamata, Kibungo, Nyagatare, na Karongi hagati ya 15 Kamena - 25 Nyakanga 2015.

Abarwayi bategeje kubagwa amagufa ndetse n'imiyoboro mu Bitaro bya Ruhengeri.
Abarwayi bategeje kubagwa amagufa ndetse n’imiyoboro mu Bitaro bya Ruhengeri.

Gusa, mu Bitaro bya Ruhengeri, batangirije iki gikorwa hazabagwa abarwayi 104, muri bo hafi 50% bafite ikibazo cy’amagufa, nk’uko byagarutsweho na Dr. Fautsin Ntirenganya ukuriye itsinda ry’abaganga.

Munyembabazi Abraham, yicaye ku muryango winjira mu cyumba kibagirwamo abarwayi arategereje ko agerwaho. Uyu musaza uvuga ko afite imyaka 90 ngo amaze imyaka ine afite ikibazo cy’umuyoboro w’inkari aho yihagarika akoresheje agapira bamucometseho.

Avuga ko buri kwezi bagahindura bimusaba amafaranga atari make, ibyo byatumye agurisha umurima kugira ngo abashe kwishyura amafaranga yo kwa muganga.

Umuyobozi wa CHUK (ibumoso), Umuyobozi w'Ibitaro bya Ruhengeri (hagati) n'umukozi wa MINISANTE.
Umuyobozi wa CHUK (ibumoso), Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruhengeri (hagati) n’umukozi wa MINISANTE.

Asanga n’aho yataye icyizere cy’uko azakira akongera agasoba neza nka mbere abivuga atya “Icyizere mfite ubu burwayi, wabona ko nagira iki cyizere da ntacyo none nambaye imishumi ngo mfite icyizere.”

Nyirahategeka Donathile wo mu Murenge wa Shingiro, akarere ka Musanze ufite ikibazo cy’umutwe wabyibye inyuma yicaye ku ntebe ategereje ko agerwaho ngo naramuka akiza arashima Imana.

Minisiteri y’Ubuzima ifite gahunda yo kwegereza izo servisi z’ubuvuzi zisaba inzobere abarwayi uko abaganga babishoboye bazagenda baboneka, nk’uko byashimangiwe na Innocent Turate ushinzwe Ireme ry’ubuvuzi muri MINISANTE.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

iyo gahunda izakomeze rwose

kigali yanditse ku itariki ya: 16-06-2015  →  Musubize

iyo gahunda izakomeze rwose

kigali yanditse ku itariki ya: 16-06-2015  →  Musubize

hari benshi bari bakeneye ub bufasha none ndaboba bashubijwe

kamana yanditse ku itariki ya: 16-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka