Burera: Hamaze kuboneka Miliyoni 200 zo kubaka ikigo nderabuzima cya Rugarama

Umuyobozi w’akarere ka Burera atangaza ko ikigo nderabuzima cya Rugarama, mu murenge wa Rugarama, kiri hafi gutangira kubakwa kuko amwe mu mafaranga ateganywa kucyubaka yabonetse n’isoko ryo kucyubaka rikaba ryaratanzwe.

Umuyobozi w’akarere Samuel Sembagare avuga ko umushinga RLDSF (Rwanda Lacal Development Support Fund) wabateye inkunga ya Miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda yo kubaka ikigo nderabuzima cya Rugarama.

Agira ati: “Ubu dufite miliyoni 200 z’igice cya mbere twahawe n’ikigega RLDSF.” Akomeza avuga ko imirimo yo kubaka ikigo nderabuzima cya Rugarama izatangiravuba kuko isoko ryo kucyubaka ryatanzwe.

Icyo kigo nderabuzima ngo cyizubakishwa arenze miliyoni 200 kuko ngo kizaba kiri ku rwego rwo hejuru; nk’uko Sembagare abihamya.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera mu myaka ishize bwizezaga abanyarugarama ko bagiye kubakirwa Ikigo Nderabuzima ariko bikarangira kitubatswe.

Mu mwaka w’imihigo wa 2012-2013, ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwari bwahize Ikigo Nderabuzima cya Rugarama, ariko ntibyaje kugerwaho kuburyo ubwo buyobozi bwasabye ko uwo muhigo ukurwa mu yindi bari barahize.

Ubwo buyobozi bwavuze ko impamvu uwo muhigo wagombaga gukurwa mu yindi ari uko nta mafaranga yari ahari yo kubaka icyo Kigo Nderabuzima.

Inkunga y’amafaranga bari baremerewe na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) kugira ngo imirimo yo kucyubaka itangire, ntibahiyawe icyo gihe, nk’uko ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwabitangaje.

Ikindi ngo ni uko, icyo gihe, kuba MINISANTE itarateye iyo nkunga ubwo buyobozi ari uko ntayo yari ifite yagenewe uwo muhigo.

Icyo Kigo Nderabuzima nicyuzura kizafasha cyane abaturage bo mu murenge wa Rugarama kuko bivurizaga kure mu yindi mirenge baturanye: mu Kinoni, mu Gahunga cyangwa mu Cyanika.

Ikindi ni uko umurenge wa Rugarama ariwo wari usigaye utagira Ikigo Nderabuzima mu mirenge 17 yose igize akarere ka Burera.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka