Bugeshi: Abaturage bagabanyirijwe urugendo rwo kubona serivisi z’ubuzima na One family Health

Abaturage bo mu murenge wa Bugeshi utugari twa Butaka, Buringo na Sherima twashyikirijwe post de santé izajya ibagezaho serivisi z’ubuzima zitandukanye, nyuma y’uko bakoraga urugendo rw’amasaha atatu kugira ngo babone serivisi z’ubuzima.

Umushinga wa One health Family wubatse iri vuriro uvuga ko ari ivuriro rya 51 bujuje mu Rwanda bagiye kwegereza abaturage rikazajya ribafasha kubaha serivisi z’ubuzima zirimo kwigisha abaturage kugira ubuzima bwiza, kuboneza urubyaro kwirinda indwara zikomoka ku isuku nke hamwe no kuvurwa indwara zitandukanye.

Post de sante ya Burungo yashyikirijwe abaturage ba Bugeshi.
Post de sante ya Burungo yashyikirijwe abaturage ba Bugeshi.

Rutagwenda Richard, umuyobozi ushinzwe ibikorwa na tekiniki muri One health Family akaba atangaza ko serivisi bazatangira Bugeshi zizatuma abaturage bagira ubuzima bwiza kurenza uko bisanzwe, ariko bikazorohereza abaturage kubona ibikorwa by’ubuzim ahafi batagombye gukora ingendo ndende.

Agira ati “Minisitere y’ubuzima yihaye inshingano yo kwegereza abaturage ibikorwa by’ubuzima kuburyo bidakwiye ko umuturage akora urugendo rw’isaha ashaka ibikorwa by’ubuzima, iri rikazaba vuriro rya 51 tuzaba twegereje abaturage nubwo ari iryambere mu karere ka Rubavu n’intara y’Uburengerazuba, ivuriro rya Burungo rizafasha abaturage bakoraga amasaha arenze 3 bashaka ibikorwa by’ubuzima kandi bizaborohereza cyane.”

Abaturage ngo post de sante izabafasha kuboneza urubyaro no kurwanya indwa.
Abaturage ngo post de sante izabafasha kuboneza urubyaro no kurwanya indwa.

Abaturage bo mu murenge wa Bugeshi bari basanganywe ikigo nderabuzima cya Bugeshi ariko nacyo kidafite ibikoresho bihagije, post de santé ya Buringo izaba ije kucyunganira mu gutanga ibikorwa by’ubuzima kuko abaturage bativuza uko bikwiye kubera gutinya ingendo bakoraga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugeshi Mvano Etienne avuga ko kubona ibikorwa by’ubuzima kure bigora abaturage bigatuma gahunda zimwe zidashyirwa mu bikorwa “ kuba abaturage batabonaga ibikorwa by’ubuzima hafi bituma hari gahunda badashyira mu ikorwa, twizera ko ubu bigiye gutungana cyane nko kuboneza urubyaro no kwigishwa kwirinda isuku.”

Umurenge wa Bugeshi usanzwe udafite amazi meza mu duce dutandukanye kubera wegereye ibirunga kandi abaturage ntibabona umwanya wo gutegura amazi meza uko bikwiye, Mvano akavuga ko ubwo ivuriro ribegereye rizabafasha gukora ubukangurambaga bw’isuku hamwe no kuvura indwara z’ubuhumekero kubera uukonje.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Bugeshi buvuga ko iri vuriro rizafasha abaturage bagera ku 7560 hiyongeraho abanyecongo bagera ku 1000 batuye Kibumba basanzwe baza gushaka ubufasha u Rwanda nk’amazi, kubitsa muri Sacco hamwe no kwiga kubana ngo bazafashwa n’iki kigo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Bonjour

Récemment j’ai lu un article au sujet du développement en Afrique, et bien il faut reconnaitre que les infrastructures sont ne manque dans ce continent surtout côté sanitaire.

rideau thermique

rideau thermique yanditse ku itariki ya: 23-01-2015  →  Musubize

Nous ne pouvons pas nier que la santé tient une place importante dans notre vie. Donc, je trouve admissible l’idée de créer de centre médicale dans ce village. Cela leur permet de ne pas se déplacer loin de chez eux pour traiter ces malades. Parfois, le manque des hôpitaux dans des certains villages entrainant l’augmentation de la mortalité.

Voir en ligne [url=http://credit-personnel.be]simulation pret[/url]

simulation pret yanditse ku itariki ya: 8-08-2014  →  Musubize

En parlant de santé. Il faut voir de près la situation en Afrique surtout dans les pays ou la guerre civile gagne du terrain. De plus en plus de gens meurent de faim. Les microbes et bactéries se prolifèrent alors que les gens manquent de force pour y lutter. Par conséquent, le taux de mortalité augmente, s’agit-il d’une éradication ou bien ?
A visiter également : pret personnel

pret personnel yanditse ku itariki ya: 8-08-2014  →  Musubize

Bonjour

Je partage l’avis du précédent commentaire. Parfois, les villageois sont obligés faire des kilomètres à pieds pour se rendre chez un docteur ou un centre de soin. Donc, quand il s’agit d’une urgence comme un accouchement. i lest quasi impossible de se rendre dans ces endroits pour le patient en question. L’une des raisons pour laquelle la mortalité infantile en Afrique est élevé en Afrique.

A visiter également : store equinoxe

store equinoxe yanditse ku itariki ya: 3-04-2014  →  Musubize

Bonjour
Des centres de santé de base comme celui-ci devraient être éparpillées dans la région au moins un dans chaque district. Les gens dans les communes rurales sont victimes de manque de soins, les médicaments sont chers, de plus les hopitaux se localisent à des distance lointaine, soit uniquement dans les grandes villes où la population est concentrée. Il faut voir de près ce problème et le résoudre dans les plus brefs délais car si ça continue, des gens vont mourir pour cette cause.

Voir en ligne : regroupement de credit

regroupement de credit yanditse ku itariki ya: 3-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka