Benshi ntibazi ko hari uburyo bwo gutanga amakuru ku baganga batabakiriye neza

Benshi mu barwayi n’abarwaza ntibazi ko bafite uburenganzira bwo gutanga amakuru ku baganga batabitaheho neza bijyanye n’amategeko y’ubuvuzi; nk’uko bitangazwa n’Inama nkuru y’Abaforomo n’Ababyaza (NCNM).

Kuba abaforomo n’abaganga hari uburyo bakiramo abarwayi butabanogeye byagiye biterwa ahanini n’uko nta mategeko agenga abakora uyu mwuga rimwe na rimwe bikiyongeraho ko abenshi baba batarabyize, nk’uko bitangazwa Agnes Uwayezu, uyobora inama y’ubutegetsi muri NCNM.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 09/10/2013, Uwayezu yatangaje ko hashize igihe nta serivisi yihariye ireberera abaforomo ariko aho iki kigo kiziye usanga na none abantu batitabira gutanga ayo makuru nk’uko bikwiye.

Yagize ati: “Dufite uburyo abantu bashobora kwifashisha batanga ibirego. Ushobora kwandikira inama y’igihugu ko wakorewe ubuvuzi ahantu aha naha butajyanye tugakurikirana ariko ugomba kubitumenyesha.

Kenshi abaturage baratubwira, kenshi babibwira Minisiteri hari nomero itishyuzwa abaturage bajya bahamagaraho Minisiteri ikabitwoherereza natwe tukabikurikirana.”

Uwizeye n'abandi bayobozi bahagarariye NCNM mu kiganiro n'abanyamakuru.
Uwizeye n’abandi bayobozi bahagarariye NCNM mu kiganiro n’abanyamakuru.

Amakosa menshi y’abaforomo ni uburangare no kuza ku kazi umukozi yanyweye. Gusa hari n’andi makosa abaforomo bakora atabaturutseho, icyo gihe bigasaba ko hakorwa iperereza.

Kugeza ubu hamaze guhagarikwa burundu abaforomo babiri bamburwa n’uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda n’abandi benshi bagiye bahagarikwa amezi atandukanye bitewe n’uburemere bw’ibyaha bakoze.

Iki kigo kandi kimaze imyaka igera kuri itanu gihawe inshingano zo gukurikirana abaforomo mu rwego rwo kugira ngo abarwayi bahabwe serivisi zinoze, gikangurira abafite amavuriro yigenga gusaba abo bakoresha kuzuza ibyangombwa by’ubunyamuryango kugira ngo bizerwe mu mikorere yabo.

Umuforomo cyangwa umubyaza ufite icyemezo gitangwa na NCNM niwe wenyine uba wemerewe gukorera mu Rwanda. No mu gihe hagaragaye ikibazo iki kigo kimufasha gukurikirana ariko yaba nta byangombwa afite agakurikiranwa mu nzego z’ubutabera.

Hateganyijwe amatora kuri komite y’ubutegetsi bw’iki kigo azaba tariki 11/10/2013. Abazatorwa bakazaba bafite manda y’imyaka ibiri yo gukomeza kuzamura imikorere y’iyi nama.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ariko ayo mashyirahamwe yaba aya’abaganga cg abaforomo ko bumva ko akazi kabo ari uguhana gusa abao bashinzwe kuvugira,ni iki kindi bakora uretse kurya imisoro y’abanyamuryango???ubu ko bagabanyije imishahara abaganga bo muri CHUB&CHUK babikozeho!!!ni uko ari itegeko ubundi mba narabivuyemo!!mwibuke guhana uwakosheje no kurenganura uwarenganye,sinon mwaba muri baringa!!!!

mUganga yanditse ku itariki ya: 10-10-2013  →  Musubize

Gahoro gahoro nirwo rugendo !!! N’ibi turabikesha rusengo..ariko nyine victimes zabayeho mbere ndetse nanubu rukigeretse Imana izihe iruhuko ridashira !!! Ibyo aribyo byose ni intangiriro nziza ... Birasaba kwiyumvisha neza agaciro ka muntu ... kuko nuriya ufata nabi umurwayi ,ntekereza ko nta garantie afite 100% ... Twese burya turi ibitaka !!! Mboneyeho gushimira abaganga batanga services neza ... Imana izabibahembere !!

Robin yanditse ku itariki ya: 10-10-2013  →  Musubize

Murakoze kutugezaho iyo gahunda ariko turifuza ko mwatumenyesha izo numero zitishyurwa!

josee yanditse ku itariki ya: 10-10-2013  →  Musubize

bibe mu muco wacu kwakira abakiriya bizatuzamurira abakiriya ndetse ninyungu

ngabonzima yanditse ku itariki ya: 9-10-2013  →  Musubize

Jye ibyabaganga nabihariye Imana! Ubuse ko umurwayi ajya kwa muganga yarembye cyane, bakamucisha muri scanneur, agategereza iminsi 3 cg 4 kugira ngo bamuhe ibisubizo, kandi niba yarakomeretse, abona agiye kubora??? Usanga abaganga bitana bamwana kugutanga imiti n’ibisubizo, wababaza ibijyanye n’uburenganzira bakaba bakugirira nabi bakagutera ibikumugaza! Ubu twe twarumiwe, aho kujyayo twigira muri privates kuko nibura ho nibwo baca menshi ariko bakwitaho! MINISANTE igkwiye kugira icyo ikora!

Nina yanditse ku itariki ya: 9-10-2013  →  Musubize

iyi gahunda ntago yari izwi na abantu benshi, ariko ubwo igiye mu itangazamakuru ndibaza ko abanyarwanda bose bagiye kuyimenya, kandi bizafasha abanyarwanda.

ncuti yanditse ku itariki ya: 9-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka