Abivuriza muri CHUB binubira ko abaganga batubahiriza rendez-vous

Bamwe mu barwarije mu bitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB) binubira ko bahabwa gahunda yo kuvuza (rendez-vous) ariko baza bagasabwa kuzagaruka ikindi gihe.

Ibi ngo bituma abaturuka kure bacumbika mu bitaro bakajya barara hasi hamwe n’abo barwaje, impamba bazanye ikabashiriraho, kandi batabasha no kubona ibiraka bibafasha kwitunga no gutunga abo barwaje.

Umwe mu barwaza ati “hari igihe uza wenda ufite rendez-vous, muganga wawe ntumubone, bya bindi wazanye byo kurya bikarangira, wenda bakongera bakaguha indi rendez-vous … na bwo wagaruka bakongera bakaguha indi… ubwo twa turyo ufite tukaba turarangiye….”

Undi na we ati “reba nk’ubu wenda muganga wawe yakoze amanywa, ijoro aratashye, cyangwa wenda yakoze ijoro, amanywa agataha. Waza wahasanga ba bandi batwakira wabereka rendez-vous baguhaye ntibayumve. Kandi warabyandikiwe na muganga”.

Abarwayi baranenga abaganga batubahiriza randez-vous babahaye.
Abarwayi baranenga abaganga batubahiriza randez-vous babahaye.

Akomenza agira ati “rendez-vous twajeho ni iyabo, ni bo bayiduhaye, ntibakurikije ibyo umuganga yanditse, ahubwo bahita bavuga ngo nimutahe … muzaze ikindi gihe”.

Uwa gatatu na we ati “ikibazo rero umuntu agira ni uko baguha iyo rendez-vous, wanaza ntibagukorere, ahubwo bakongera bakaguha indi rendez-vous y’imbere”.

Uyu murwaza akomeza avuga ko hari igihe baha umurwayi indi gahunda yo kuzagaruka kandi muganga umukurikirana ahari cyangwa se adahari.

Ikindi ni uko ngo n’ubwo kwa muganga babemerera kurara mu bitaro, kurara ku isima ngo bitabamerera neza.

Umwe muri aba ati “mbega tubaho nabi cyane. Ukarara ku isima, n’inzara ikakwica,… ibyumweru bibiri mu bitaro ntavurwa, kandi ndara ku isima, ni ikibazo”.

Kubera ko muri CHUB hari imirima, bifuza bajya bahabwa akazi ko kuyihinga kugira ngo babashe kwiyitaho no kwita ku bo barwaje. Umwe mu barwaza ati “Tuba twaturutse mu cyaro, ikidutunze ni uguhinga, twajya duhinga pe. Bashatse bajya badutuma n’amasuka tukaza tuyitwaje”.

Uhuye n’ikibazo ajye abibwira ubuyobozi

Avuga kuri ibi bibazo bya rendez-vous, Umuyobozi mukuru w’agateganyo w’ibi bitaro, Dr. Augustin Sendegeya, ati “n’ubwo ntavuga ko icyo kibazo kiri rusange, ariko umuntu uhuye na cyo, ntabwo muri serivisi yagiyemo ari ho bikwiye kurangirira. Hari ubuyobozi, hari nimero bahamagara itishyurwa 2030, aho hose ni ahantu umuntu yashakira ubufasha kugira ngo natwe tubaze impamvu iyo gahunda itubahirijwe”.

Akomeza agira ati “Ariko ubungubu icyo dukangurira abaganga no mu maserivisi, ni uko icya mbere ari ukubahiriza gahunda, icya kabiri niba itubahirijwe bagasobanurira abo bari bayihaye impamvu zabyo”.

Dr Sendegeya asaba abarwayi kujya batanga amakuru igihe randez-vous zitubahirijwe.
Dr Sendegeya asaba abarwayi kujya batanga amakuru igihe randez-vous zitubahirijwe.

Ku bijyanye n’ibiraka byo kubafasha igihe barwaje, Dr. Sendegeya avuga ko hari imirima ibitaro byahaye “agaseke k’urukundo” ikaba ihingwamo imyaka yo gufashishwa abari mu bitaro b’abakene, badafite uburyo bwo kwitunga. Kandi ngo abayihingamo ni abarwaza.

“Agaseke k’urukundo” ni isanduku yashyizweho n’abakozi ba CHUB, buri wese akaba ashyiramo amafaranga, akurikije uko yifite. Aya mafaranga na yo ngo afashishwa abaje kwivuza b’abakene cyane.

Kutubahiriza rendez-vous byahoze muri serivisi ya chirurgie

Dr. Sendegeya avuga ko aho bari bazi ikibazo cya rendez-vous zitubahirizwa ari muri serivisi ya “chirurgie” aho abantu bazaga baje kubagwa bagasubizwayo bitewe ahanini no kuba hari igihe bahuriranaga n’uko hari abagomba kubagwa ku buryo bwihuse batari bateganyijwe ndetse n’umubare w’abaganga bari bakeya.

Iki ariko ubu ngo cyarakemutse kuko basigaye bafite abaganga bize ibyo kubaga baje kubafasha baturutse ahanini muri Amerika.

Indi ngamba bafashe ni uko basigaye babanza kuvugana n’ibitaro by’uturere bikaboherereza abantu ari uko babasha guhita babitaho. Na none, ngo bitewe n’uko kuri iki gihe abantu benshi bafite terefone, batangiye na gahunda yo kuzajya bihamagarira abarwayi bakabamenyesha ko gahunda yo kubagwa bari bafite yahindutse.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

birateye isoni ukuntu bafata abarwayi.bari bakwiye kwisubiraho.

irakoze yves yanditse ku itariki ya: 3-03-2015  →  Musubize

ntimubizi,! turi hose awskugeza roi faical" ko uza kuri rendez vous bakanakubwira ko mugsnga adahari ijoro ryaguye ntanaho urinucumbike waturutse nki gisenyi? kandi nayikwsndimira utanabasabye umunsi ese ko communication zikora bakubwiye umunsi umwe mbere ko uza byatwara ki ? yego gahunda zatungurana ariko se iyo usubiyeyo kane biba bivuga iki? ngo baba bifuza ngo tubasange kuma cabinet yabo da!

Addy Mukundende yanditse ku itariki ya: 17-02-2015  →  Musubize

ntimubizi,! turi hose awskugeza roi faical" ko uza kuri rendez vous bakanakubwira ko mugsnga adahari ijoro ryaguye ntanaho urinucumbike waturutse nki gisenyi? kandi nayikwsndimira utanabasabye umunsi ese ko communication zikora bakubwiye umunsi umwe mbere ko uza byatwara ki ? yego gahunda zatungurana ariko se iyo usubiyeyo kane biba bivuga iki? ngo baba bifuza ngo tubasange kuma cabinet yabo da!

Addy Mukundende yanditse ku itariki ya: 17-02-2015  →  Musubize

Ahubwo ubuyobozi bw’ibitaro namwe nimushyireho ingamba zo kumenya niba gahunda zihabwa ababagana zubahirizwa kandi birashoboka...abakozi rwose birazwi muri ibi bitaro ko bakora ibyo bashaka n’agasuzuguro kenshi..mwikubite agashyi nyabuna ibi ntibikwiye muri uru Rwanda.

Richard yanditse ku itariki ya: 16-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka