Abayobozi b’imidugudu bazishyurirwa Mitiweri kandi banahembwe igihe besheje imihigo

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihigu, Musoni James, atangaza ko mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2014-2015 abayobozi b’imidugudu bazarihirwa amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, (Mituelle de Santé) kubera ko bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’abaturage.

Minisitiri Musoni yabitangaje tariki 29/04/2014 ubwo yasuraga akarere ka Burera akagirana ibiganiro n’abayobozi b’inzego z’ibanze bo muri ako karere ndetse n’abandi baturage bagize inteko y’ako karere.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu avuga ko abayobozi b’imidugudu ari ishingiro ry’iterambere kuko bakora byinshi kugira ngo iryo terambere rigerweho.

Agira ati “Bashinzwe gahunda ya “mobilization” y’abaturage bakabafasha mu iterambere, abaturage bakagira ubuzima bwiza, bakagira uburezi bwiza, bakagira n’imyumvire myiza.

Twaganiriye rero n’abayobozi batandukanye, dusanga abayobozi b’imidugudu tugomba kubafasha muri iyi ngengo y’imari itaha (2014-2015) bose tukabarihira Mitiweri.”

Minisitiri Musoni yizeza abayobozi b'imidugudu ko bazarihirwa Mitiweri.
Minisitiri Musoni yizeza abayobozi b’imidugudu ko bazarihirwa Mitiweri.

Minisitiri Musoni akomeza avuga ko “abayobozi b’imidugudu tubona mufite uruhare runini mu iterambere kuburyo iyaba twashoboraga kubahemba buri kwezi twabikora ariko ntiturabishobora.

“Ariko ikindi twongeyemo ni uko, namwe mufite imihigo nk’umudugudu wose n’abaturage, abayobozi bazajya baba abambere mu mihigo nabo hari ibindi bihembo bizabagenerwa harimo kubaha inka n’ibindi.”

Minisitiri Musoni akomeza asaba abayobozi b’imidugudu gukomeza gushyira mu bikorwa imihigo biyemeje kuko ubuyobozi nabwo bubari inyuma.

Agira ati “Imihigo ikomeze itere imbere. Muri iyi ngengo y’imari (2014-2015) ibyo byose turaza kubiteganya, kubera ko mufitanye igihango na Perezida wa Repubulika, murasobanutse, natwe tugomba kubaba hafi, tukabashyigikira mugakomeza mugasobanuka”.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka