Abasura abarwayi mu bitaro bya Kirehe barinubira uburyo bafatwa

Abasura abarwayi mu bitaro bya Kirehe bavuga ko babangamiwe n’uburyo bafatwa iyo bageze ku bitaro kuko bahezwa hanze bakarindira isaha yo kwinjira ari nako bicwa n’izuba bananyagirwa, ibyo bikabatera gutinda kugeza ku barwayi ingemu n’ibindi bakenera.

Ubwo Kigali Today yageraga ku bitaro bya Kirehe tariki ya 06 Gicurasi 2015 saa tanu z’amanywa, abantu bagemuye yasanze inyuma y’ibitaro bayitangarije ko babangamirwa cyane no kuba bajya gusura abarwayi bagasubizwa inyuma, kandi abenshi muri abo barwayi baba barembye bakeneye ubufasha bw’imiryango yabo.

Bangiwe kwinjira mbere y'igihe baguma hanze y'ibitaro.
Bangiwe kwinjira mbere y’igihe baguma hanze y’ibitaro.

Uwitwa Sinderibuye Jean Eric wavugaga ko yahageze saa mbiri n’igice za mu gitondo, yavuze ko bibabaza kuba ufite umurwayi urembye abazamu bakagusubiza inyuma kandi haba hakenewe ubufasha bwihuse, bikaba byabangamira uwasuye ndetse n’umuryayi bikaba byamuviramo ingaruka kuko icyo akeneye atakiboneye igihe.

Ati “Mugenzi wanjye yaraye akoze impanuka kandi akeneye ubufasha nta faranga na rimwe afite nta n’igikoma cyo kumuramira byose nari mbizanye ariko urabona ko abasekirite (securuté/Abashinzwe umutekano) banyangiye kwinjira ngo ntegereze saa sita n’igice”.

Abenshi ngo baba baturutse kure bibaza uburyo bari buze gutaha.
Abenshi ngo baba baturutse kure bibaza uburyo bari buze gutaha.

Mukasekuru Chantal we yagize ati “Ndebera izuba duhagazeho, mfite umurwayi urembye byo gupfa urabona ukuntu biba byatugoye. Rwose abayobora ibitaro badukemurire iki kibazo kuko abarwayi bacu rimwe na rimwe bibaviramo gupfa kubera kubura uko bitabwaho. Ubuse agakoma bakabonye? Ubuse uyu ngemuriye abayeho ate koko?”

Manirakiza Damien, wavugaga ko yaturutse ahitwa Rwantonde akahagera mu ma saa tatu yagize ati “Ahantu naturutse hantwara amasaha atatu kuri moto. Ibaze rero gutegereza saa sita n’igice kandi umurwayi aba akeneye kwitabwaho no kugaburirwa neza, birababaje”.

Amasaha yo gusura yarageze bategekwa kujya ku murongo ngo babasake babone kwinjira.
Amasaha yo gusura yarageze bategekwa kujya ku murongo ngo babasake babone kwinjira.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kirehe buvuga ko inyubako nshya z’ibitaro zimaze kuzura bityo hakazabaho ubwisanzure buhagije, ku buryo abagemuriye abarwayi batazongera gutinda kubonana n’abo bagemuriye.

Ikindi ngo ni uko hagiye gutegurwa ahantu habugenewe bazajya baruhukira mu gihe baba bategereje guhura n’abarwayi babarinda kwicwa n’izuba no kunyagirwa, kuko ngo ibitaro bisanzwe byari bito bityo ntibabone aho baruhukira.

Ubusanzwe amasaha yo gusura abarwayi ateganyijwe kuva saa moya za mugitondo kugeza saa mbiri, kuva saa sita kugeza saa saba, no kuva saa kumi n’imwe kugeza saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nanubu sindiyumvisha uko ibitaro bya Kirehe bikora kuko haba hari akavuyo karenze kandi buri gihe, sinzi niba ikibazo cy’ibitaro bito aricyo kibazo cg se hari ikindi kibyihishe inyuma

magari yanditse ku itariki ya: 12-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka