Abarwayi ba Coronavirus mu Rwanda nta n’umwe urembye

Abarwayi basanzemo virusi ya COVID-19 mu Rwanda, bakomeje kwitabwaho n’abaganga i Kanyinya. Ngo bose bameze neza nta n’umwe urembye, aho aba mbere bari kumara ibyumweru bibiri aho bategereje gukorerwa ibizamini bya nyuma bakaba basezererwa.

Icyumba cya buri wese kirimo ibyangombwa birimo interineti, aho barebera televisiyo, aho bakorera siporo n'ibindi (Ifoto: RBA)
Icyumba cya buri wese kirimo ibyangombwa birimo interineti, aho barebera televisiyo, aho bakorera siporo n’ibindi (Ifoto: RBA)

Umuyobozi w’ikigo cyakira abo barwayi cya Kanyinya, Dr Nahayo Ernest, mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’igihugu, yavuze ko abarwayi ba Coronavirus bari muri icyo kigo bose bameze neza, gusa avuga ko kuba bameze neza bitabatera kwirara ngo bumve ko bakize burundu.

Dr Nahayo yagize ati “Abarwayi bose bameze neza, ariko birasaba gukurikiza amabwiriza kuko ipfundo rya mbere ari uko iyo ndwara ishobora kumara iminsi 14 mu mubiri w’umuntu itarigaragaza.”

Ati “Uno munsi wa mbere, umubiri ushobora kuyirwanya ukayitsinda, ejo ugakomeza ariko ejobundi ukayitsindwa, noneho ngatangira kugira ibimenyetso, ikimenyetso cya mbere umuriro nkawukomezanya, ngakorora, ngafata umuti ugabanya inkorora nyuma bikagera aho nkakira cyangwa bikanga nkaremba.”

Dr Nahayo yavuze ko umurwayi wa mbere umaze ibyumweru bibiri ubu ngo nta kimenyetso na kimwe cy’iyo ndwara afite, ndetse ko yatangiye gukorerwa ibizamini bya nyuma mu rwego rwo kureba ko nta Virus agifite mu mubiri we kugira ngo abe yasezererwa.

Bamwe mu barwayi baganiriye na Televisiyo y’u Rwanda, baravuga ko bameze neza, aho batibonaho ikimenyetso na kimwe cy’uburwayi.

Bashimira Leta y’u Rwanda ikomeje kubitaho aho bagaburirwa neza, bakaba barara ahantu heza aho icyumba cya buri wese harimo ibyangombwa byose birimo interineti, aho barebera televisiyo, aho bakorera siporo n’ibindi.

Icyo kigo cya Kanyinya gifite ubushobozi bwo kwakira buri murwayi wese urembye akaba yakira.

Iyo umuntu bamupimyemo virus, bamara iminsi 14 bamukurikirana. Nyuma y’iyo minsi akorerwa ibindi bizamini batayimusangamo akamara andi masaha 72 bakongera bakamusuzuma virus yabura mu mubiri we bakamusezerera ariko akamara icyumweru yaratashye ariko ari mu kato. Nyuma y’icyumweru nibwo ava mu kato akemererwa kubonana n’abandi bantu.

Kugera ku itariki 28 Werurwe 2020, Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, iragaragaza ko abarwayi ba Coronavirus mu Rwanda bamaze kuba 60, benshi bakaba baratahuweho virusi nyuma yo kugera mu Rwanda bavuye mu mahanga ariko babanje gushyirwa mu kato.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mutuvuganire abacuruzi bazamuye cyane ibiciro by a gaz,cyane mumujyi was Kigali.

Timothy yanditse ku itariki ya: 29-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka