Abanya-Etiyopiya basanze u Rwanda ruri imbere mu bijyanye no gukumira ibicurane by’ibiguruka

Abanya-Etiyopiya batanu bari mu rugendo shuri mu Rwanda bemeza ko u Rwanda ruri imbere mu bihugu bitandukanye basuye biga ibijyanye mu gusuzuma no gukumira ibicurane by’ibiguruka, biturutse kuri gahunda iteguye neza ijyenga uru rwego.

Aba banya-Etiyopiya bari mu Rwanda mu gihe cy’icyumweru mu rugendo shuri rugamije kwiga uko u Rwanda rwitwara mu gukumira ikwirakwizwa ry’ibicurane by’ibiguruka ndetse no mu kubivura hakiri kare.

Nk’uko bitangazwa na Abyot Bekelle ukuriye urwego rwo gukumira ibyorezo muri minisiteri y’ubuzima ya Etiyopiya, akaba n’uwari uhagarariye iri tsinda, avuga ko nyuma yo gusura ibigo bitandukanye, yavuga ko u Rwanda ruri imbere muri iyi gahunda.

Abakozi ba minisiteri y'ubuzima ya Etiyopiya bari mu rugendo shuri mu Rwanda.
Abakozi ba minisiteri y’ubuzima ya Etiyopiya bari mu rugendo shuri mu Rwanda.

Ati: “Gahunda yo gukumira ikwirakwizwa ry’ibicurane bikomoka ku biguruka mu Rwanda iteguye neza cyane, ibi rero ndumva igihugu cyacu cyabyigira ku Rwanda, kuko natwe dufite gahunda yo gushyira imbaraga muri uru rwego”.

Dr Ndekezi Deogratias, umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri, avuga ko u Rwanda ruri imbere mu bijyanye no kugenzura ikwirakwiza ry’ibicurane bikomoka ku biguruka muri Afurika, ndetse ngo ibitaro bya Ruhengeri ni bimwe mu bikorerwamo igikorwa cyo kuyigenzura.

Ati: “Iyo umurwayi agaragaje ibimenyetso byo gukorora n’umuriro mwinshi, tumufata ibizamini tukabyohereza muri RBC maze mu gihe kitarenze icyumweru ibisubizo bikaba byabonetse”.

Bafata ifoto y'urwibutso n'ubuyobozi bw'ibitaro bya Ruhengeri.
Bafata ifoto y’urwibutso n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Ruhengeri.

Avuga kandi ko ibitaro bya Ruhengeri ari bimwe mu bitaro byatoranyijwe kugirango bikorerwemo ibijyanye no kugenzura no kurwanya agakoko gakwirakwiza ibicurane bikomoka ku biguruka riko ‘Influenza’.

Nyuma yo kuganirizwa ku mikorere y’iyi gahunda, aba banya-Etiyopiya bagejejwe ahafatirwaga ibizamini by’umuntu ufite ibimenyetso, babereka uko babibika kugirango babashe kubyohereza ngo bipimwe.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka